Kayonza: N’ubwo akazi k’ubukarani gafatwa nk’agasuzuguritse kamaze kubageza kuri byinshi
Urubyiruko rw’abakarani bibumbiye muri koperative “Abakunda umurimo” iterura imizigo mu Mujyi wa Kayonza bavuga ko akazi ka bo kabafashije kugera kuri byinshi n’ubwo bamwe bagafata nk’akazi gasuzuguritse.
Iyo koperative igizwe n’abakarani 80. Bamwe muri bo ngo bahoze ari mayibobo ariko ubu ni abagabo babikesha kwibumbira hamwe.
Sibomana Abdallah, umaze mo imyaka itanu, agira ati “Nari nka mayibobo ariko twaje kwishyira hamwe muri koperative turahinduka. Naguze isambu ngura n’igare, ubu mba mu nzu nziza kandi mbere naragangikaga [nararararaga munsi y’iteme]”.

Uretse Sibomana wemeza ko hari ibyo amaze kugeraho abikesha akazi ko guterura imizigo, Mazimpaka Patrick na we umaze imyaka itanu muri iyo koperative yemeza ko benshi muri bagenzi be bagiye bubaka amazu bakaba babayeho neza.
Bemeza ko hari byinshi byagiye bihinduka mu mibereho ya bo kubera ako kazi kuko mu mafaranga bakorera hari ayo bakoresha andi bakayizigama, bakavuga ko bibaha icyizere ko ako kazi kazabageza ku kandi kisumbuyeho.
N’ubwo bamwe mu bagize iyi koperative iterura imizigo bahamya ko bari mayibobo zasaritswe n’ibiyobyabwenge, ubu ngo ni abagabo bafite icyerekezo cy’ahazaza.
Gusa haracyari bamwe mu rubyiruko hirya no hino muri ako karere bakiri mu biyobyabwenge ku buryo iyo usesenguye neza usanga ahazaza ha bo atari heza niba badahindutse.

Cyakora Uwayezu Damascène uyobora koperative “Abakunda umurimo” avuga ko bagerageza kuganiriza bene abo kugira ngo bave mu nzira mbi bashake icyabateza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko iyi koperative ari urugero rugaragaza ko umuntu wese iyo adasuzuguye umurimo ashobora gutera imbere.
Bamwe mu rubyiruko muri ako karere bakunze kuvuga ko babuze imirimo, ubuyobozi bukaba bubagira inama yo kwigira kuri iyi koperative y’abakarani.
Gusa urugendo ruracyari rurerure kuko nk’abize hari imirimo bafata nk’isuzuguritse bakavuga ko batayikora, ubuyobozi bwo bukavuga ko akazi kabi kakugeza ku keza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|