Kayonza: Hashize umwaka bategereje ingurane z’ibyabo byangijwe

Abaturage bafite ibikorwa byangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wa Migera ya III mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze umwaka bategereje ingurane y’ibyo bangirijwe ariko amaso yaheze mu kirere.

Hashize igihe kirenga ukwezi imirimo yo kubaka uwo muyoboro isojwe ariko hari abaturage batandatu bafite ibikorwa byangijwe ubwo wubakwaga batarahabwa ingurane zingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe, umwaka ukaba ushize bazitegereje ariko amaso yaheze mu kirere, nk’uko Sibomana Protais wo mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu abivuga.

Ati “Dufite ibikorwa byangijwe n’uyu muyoboro w’amazi, imyaka yararimbuwe, inturusu zirarimburwa, ahandi hubakwa ibigega n’umuhanda. Cyakora badukoreye amadosiye bimaze umwaka kugeza n’ubu ariko twarahebye”.

Abaturage ntibarahabwa ingurane z'ibyangijwe n'imirimo yo kubaka umuyoboro w'amazi wa Migera III.
Abaturage ntibarahabwa ingurane z’ibyangijwe n’imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi wa Migera III.

Abo baturage bavuga ko bakimara kubarurirwa ibikorwa byabo byangijwe babwiwe ko bazishyurwa bidatinze, ariko nyuma ngo hakurikiyeho gusiragira bakurikirana dosiye zabo kugeza ubwo umwaka ushira batarishyurwa.

“Baratubwira ngo tuzaze ku karere, tukajyayo tukongera tukagaruka ntacyo bitanze. Byagezeho turababwira tuti ‘rero icyo mwatugeneye ntitwakigaye, ariko noneho tugiye kuzagaya kubera ukuntu mutwiriza mu nzira,’” uku niko undi muturage utarishyurwa ibye byangijwe abivuga.

Umuyoboro w’amazi wa Migera ya III wubatswe ku nkunga y’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Mayor Mugabo avuga ko mu byumweru bibiri abaturage bazaba bahawe ingurane zabo.
Mayor Mugabo avuga ko mu byumweru bibiri abaturage bazaba bahawe ingurane zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko byabaye ngombwa ko akarere ariko kagomba kwishyura abo baturage bafite imitungo yangijwe mu gukora uwo muyoboro, gutinda kubishyura bigaterwa n’uko amafaranga yabo atari yarateganyijwe mu ngengo y’imari isanzwe y’akarere.

Yemeza ko mu ngengo y’imari ivuguruye y’akarere yemejwe mu kwa mbere 2015 ayo mafaranga yateganyijwe, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri abo baturage bakazaba bishyuwe.

Umuyoboro w’amazi wa Migera III watangiye kubakwa mu ntangiriro z’umwaka ushize. Ubu uratanga amazi ku baturage bagera ku bihumbi 30.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka