Kayonza: Gufungirwa konti byabaye nk’akanyafu kazajya gatuma abarimu bahembwa mbere y’abandi bakozi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwafashe icyemezo cy’uko abarimu bazajya bahembwa mbere y’abandi bakozi b’akarere.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko konti z’ako karere zigeze gufungwa mu gihe kigera hafi ku cyumweru mu mpera z’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2015, bitewe n’uko abarimu bari bagejeje tariki 28 batarahembwa kandi abandi bakozi barahembwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko amabwiriza ya minisitiri w’intebe avuga ko mbere y’uko abakozi b’akarere bahembwa hazajya habanza guhembwa abarimu mu rwego rwo kubaha agaciro.
Ati “Wasangaga abakozi b’akarere bategura imishahara ya bo bagahembwa barangiza bakibagirwa ko abarimu na bo bagomba guhembwa imishahara ya bo igatinda”.

Hatangimana Jean Baptiste uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Shyogo mu Murenge wa Nyamirama avuga ko bishimiye ayo mabwiriza kuko bitajyaga bibashimisha kumva ko abandi bakozi b’akarere bahembwe bo ntibahembwe.
Kudahembera abarimu ku gihe kugeza ubwo konti z’akarere zifungwa ngo byatewe n’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka gushyira abarimu mu myanya byatinze. Ibyo ngo byadindije gahunda zo kubakorera imishahara.
Ubusanzwe minisiteri y’uburezi ni yo imenyesha akarere umubare w’abarimu kemerewe, akarere kagatangira gushaka abarimu hagendewe kuri iyo mibare. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko gushaka abarimu biramutse bikozwe mu kwezi kwa 12 kubashyira mu myanya bigakorwa mu kwezi kwa mbere nta kibazo cyo gutinda kubahemba cyavuka, ari na yo ngamba bihaye.
Gusa ngo haracyari imbogamizi y’uko umukozi w’akarere ushinzwe uburezi ari umwe kandi ari we ugomba kubikurikirana, ariko ngo abashinzwe uburezi mu mirenge bazajya bifashishwa mu gihe abarimu bari gushyirwa mu myanya kugira ngo byihute.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|