Karongi: Abanyamadini basezeranyije akarere kugafasha gusubira ku mwanya wa mbere mu mihigo
Abanyamadini bakorera mu karere ka Karongi bagaragaje ko batishimiye kuba ako karere karaje ku mwanya wa 11 mu mihigo kandi karahoze ku mwanya wa mbere, bakizeza ko bagiye kugafasha gusubira ku mwanya wa mbere, nk’uko babitangarije mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa gatanu tariki 3/10/2014.
Pasiteri Bavakure Mathias, Umuyobozi w’Impuzamatorero mu Murenge wa Gitesi, yavuze ko ko ubwo akarere ka Karongi kabaga aka mbere mu mihigo bakoze ibiterane byinshi byo gushimira Imana none ubu ngo bakaba bafite ipfunwe ko kasubiye inyuma.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere bwari bumaze kubasobanurira imihigo ya 2014-2015 kugira ngo na bo bayumve kandi bafashe akarere gusubira ku mwanya wa mbere binyuze mu bukangurambaga mu bakiristo babo.
Bavakure yagize ati “Ibi bikorwa dusobanuriwe tubyise kimwe tukabigira ibyacu ntakabuza byazagerwaho kandi tugasubirana umwanya wacu wa mbere.”
Iki cyizere abayobozi b’amatorero akorera mu Karere ka Karongi bakaba bagishingiraga ku kuba ngo bafite ingufu zo kubwira abayoboke babo bakumva kandi bagakora ibyo bababwiye nta ngufu bashyizweho.
Ku bw’ibyo rero na bo kugira abakirisitu b’abaturage beza kandi bafite ubuzima bwiza ngo bikaba ari na byo byabafasha na bo kurangiza inshingano zabo z’ivugabutumwa. Umwe muri bo yagize ati “Nk’ubu abakirisito banze gutanga mutuel bakarwara natwe ntitwazongera kubona amaturo.”
Ibi akabivugira ko ngo iyo bafite ubwisungane mu kwivuza bituma bagira ubuzima bwiza bagakora hakaboneka n’ayo mature afasha mu murimo w’Imana.
Umuyobozi w’Impuzamatorero mu Karere ka Karongi, Pasiteri Ntibimenya Léonidas, nyuma yo gusaba abapasitori n’abandi banyamadini bari bahari kuzamura urutoki ku bemera kongera ingufu mu bikorwa by’imihigo kugira ngo akarere gasubirane umwanya wa mbere.
Ati “Ntabwo byadushimishije kubona akarere kacu gasubira inyuma. Ubwo rero amatorero tugiye gukora uko dushoboye kuko n’ubundi imihigo y’akarere ni yo mihigo y’itorero.”
Aha Pasiteri Ntibimenya akaba yavugaga ko uretse ivugabutumwa amadini anakora ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi, iterambere, imbibereho myiza n’ibindi. Ati “Ibyo byose itorero ritabikora ntabwo riba ryujuje inshingano zaryo. Tugiye gushyiramo imbaraga rero.”
Naho Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, akaba avuga ko bafite icyizere cy’umusaruro ku bufatanye n’abanyamadini kuko bose ngo bahurira ku guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati “Aba banyamadini n’amatorero ni abantu tubona ko bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abaturage.”
Kayumba akavuga ko yishimiye ko aba bavugabutumwa bose bagarukaga ku kuba akarere karasubiye inyuma mu mihigo kandi bose bakaba bavuga ko Karongi igomba gusubira ku mwanya wa mbere mu mihigo ya 2014-2015.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|