Kamonyi: Inama Njyanama irasabwa kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry’imihigo
Abagize inama njyanama y’akarere ka Kamonyi barasabwa kumenya imihigo akarere kaba kiyemeje kandi bakanagafasha kuyigeraho bakanabera abatuage babatoye urugero rwiza rwo gukorana umurava.
Ibi ni ibyatangajwe na Emmanuel Karuranga, umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi, ubwo yatangizaga umwiherero wa biro z’inama Njyanama z’Imirenge n’akarere, abagize komisiyo y’imiyoborere myiza muri Njyanama y’Akarere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge kuri uyu wa gatanu tariki ya 3/10/2014.

Karuranga yavuze ko bagiye kwicara hamwe nk’abajyanama batowe n’abaturage bakabaha inshingano zo kubahagararira. Yavuze ko bagomba kungurana inama n’ ibitekerezo ku mikorere yabo ya buri munsi.
Yagize ati “Iterambere ry’abo dushinzwe umunsi ku wundi ari bo baturage rirusheho kwigaragaza kandi natwe nk’abajyanama turusheho gukora mu buryo bunoze hubahirizwa amategeko.”

Mu bitekerezo byatanzwe, abajyanama bifuje ko imihigo ya buri rwego mbere yo gushyirwa mu bikorwa hajya buri gihe habaho kwicara hamwe hagakorwa isesengura ry’ibiteganyijwe kugerwaho; kugira ngo barebe niba koko bifasha mu mibereho myiza y’umuturage.
Kuri iyi ngingo, Anselme Kabano umuyobozi w’Inama Njyanama ya Mugina, yatanze urugero ku muhigo wo kwinjiza abanyamuryango bashya muri Koperative Umurenge SACCO.
Uyu mujyanama asanga guhiga kwinjiza abanyamuryango bashya gusa bitaba bihagije, ahubwo ubutaha hazanatekerezwa ku kureba uko abaturage bacu bakorana n’ibi bigo by’imari ariko hatekerezwa ku kwaka inguzanyo no kwizigamira ejo hazaza.
Ku gusubiza iki kibazo, Uwera Marie Alice, umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, yavuze ko Akarere kadahiga gusa abanyamuryango, ariko ashimangira ko kugira abaturage bafite konti mu bigo by’imari ari byo by’ibanze.
Uwera yongeyeho ko ubutaha hazanarebwa no ku bindi bikorwa bishamikiye kuri serivisi z’ibigo by’imari bigashyirwa mu mihigo, kugira ngo abaturage bashishikarizwe kugana ibi bigo ariko banizigamira.
Abitabiriye ibi biganiro bunguranye kandi ibitekerezo ku itegeko rishya rigena imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze Umudugudu, akagari n’umurenge rikaba ryarasohotse umwaka ushize wa 2013, banaganiriye ku mikoranire hagati y’inzego zatowe n’izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta.
Uwiringira Marie Josée
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|