Kamonyi: Imiturire y’akajagari ibangamira ibikorwa remezo
Mu Murenge wa Runda uhana imbibu n’Umujyi wa Kigali, hagaragara umuvuduko mu myubakire. Mu rwego rwo kunoza imiturire, ubuyobozi bwaciye imihanda inyura mu ngo z’abaturage, ariko hari aho usanga abubaka basatira imihanda ndetse n’abubaka ahateganyirijwe kunyuzwa umuhanda.
Tariki 21/1/2015, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yagiriraga uruzinduko mu Murenge wa Runda, yaganiriye n’abaturage maze yongera kubibutsa kwirinda imiturire y’akajagari, kuko ituma hari ibikorwa remezo bitabageraho nk’amazi n’amashanyarazi.
Yabasobanuriye ko hari igishushanyo mbonera (Master Plan) cyerekana imyubakire iteganyijwe mu gice cy’umujyi wa Kamonyi kigizwe n’Umurenge wa Runda, igice cya Rugarika n’icya Gacurabwenge. Ngo haracyagaragara abubaka bacyirengagije ariko iyo bafashwe barahanwa.
Hari n’abubaka ibyo bataherewe icyangombwa n’ubuyobozi abo nabo bakaba nta mahirwe babigiriramo kuko bibagiraho ingaruka zirimo gusenyerwa no gutakaza amafaranga bubakishije, harimo no gucibwa amande ateganyirijwe ayo makosa.
Aragira ati “byagaragaye ko rimwe na rimwe muhabwa ibyangombwa byo kubaka nk’inzu yo guturamo, ugasanga mwubatse n’utundi tuzu dushamikiyeho cyangwa akaba yanakubaka inzu ebyiri kandi yarahawe uburenganzira bwo kubaka inzu imwe”.

Yabibukije ko nta mpamvu yo gukora amakosa babizi anabasaba kubahiriza ibisabwa kuko aribyo bifasha mu iterambere rya bo n’iry’igihugu.
Ati “nk’ubu muri gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage, irareba abatuye ku midugudu no ku mihanda. Abo bajya kwihagika nta terambere bazageraho”.
Bamwe mu baza gutura muri uyu murenge bagaragaza impungenge zo kutagira amakuru ku gishushanyo mbonera mbere yo kuhagura ibibanza, bakaba bashobora gusanga ibiteganyijwe mu bibanza baguze bidahuye n’ibyifuzo bya bo, bikaba byabatera gutekereza gukora amakosa mu myubakire.
Ngo hari igihe umuntu agura ahantu ashaka kuhatura yamara kuhishyura agasanga hagenewe inganda cyangwa ubusitani. Barasaba ko icyo gishushanyo cyashyirwa ahagaragara buri wese akajya amenya amakuru y’igiteganyirijwe ahari ubutaka bwe cyangwa ubwo ashaka kugura.
Umuyobozi w’akarere nawe asanga ari ngombwa ko igishushanyo mbonera kijya ahagaragara. Bakaba bateganya kugishyira ku Rubuga rwa Interineti rw’akarere ka Kamonyi kugira ngo buri wese aho ari hose amenye amakuru ku myubakire iteganyijwe muri Kamonyi.
Ngo hateganyijwe kugaragaza igishushanyo cya buri gace kuko kukigaragaza cyose abantu bagorwa no kucyisobanurira. Hagati aho ariko ngo mu gihe icyo gishushanyo kitarashyirwa ku rubuga, umuntu yemerewe kwegera ubuyobozi akabaza igiteganyirijwe ahari ubutaka bwe.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|