Kamonyi: Baribaza impamvu isoko rya Nkoto ridatunganywa kandi ryinjiza amafaranga
Abarema isoko rya Nkoto riherereye mu Kagari ka Sheri ho mu Murenge wa Rugarika bibaza impamvu ritubakiye ntirigire n’ubwiherero,kandi rimaze igihe ryinjiza amafaranga ava mu misoro y’abaricururizamo.
Abazi Isoko rya Nkoto bavuga ko ryatangiye gucururizwamo mbere y’umwaka wa 1980.

Iri soko rirema buri wa gatatu w’icyumweru rihahirwamo n’abantu benshi kuko ryegereye umuhanda wa Kaburimbo uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Majyepfo, abaturuka mu tundi turere bakoroherwa no kurigeramo.
Cyakoze abaricururizamo ngo bibaza impamvu ubuyobozi butaryitaho ngo buryubakire bibafashe gukora neza kuko iyo imvura iguye ibicuruzwa bya bo byangirika.
Umwe mu bacuruzi b’imyenda avuga ko iyo imvura iguye imyenda acuruza itoha ikandura, ibyo bikayitesha agaciro kuko iyo ayifuze ajya kuyicuruza abaguzi bakayigaya bavuga ko ishaje.
Ikindi gihangayikisha abacururiza muri iri soko ngo niko ridafite ubwiherero kuko bavuga ko iyo bakubwe bajya gushakisha mu mazu y’ubucuruzi ari hafi aho ugasanga na bo babangamirwa mu kazi kabo. Ngo usanga babyigana n’abanywi b’inzoga bajya mu misarani yo mu tubari kuko abandi bacuruzi bo baba bashyizeho ingufuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Celestin, nawe wemeza ko iri soko riremwa n’abantu benshi, atangaza ko kuba iri soko ritubakiye ari uko riherereye mu mbago z’umuhanda, ubuyobozi bukaba buteganya kuryimura mu gihe uzaba watangiye kwagurwa.
Ku kibazo cy’ubwiherero, avuga ko batakubakira ubwiherero isoko ridafite igihe kinini cyo gukoreshwa; ahubwo arasaba abarirema gukomeza kwifashisha imisarani y’abafite amazi y’ubucuruzi kuko batabibabuza kandi barimo abaguzi babo.
Isoko rya Nkoto ririmo ibice bibiri bitandukanyijwe n’amazu y’ubucuruzi buri gice kikaba cyegeranye n’umuhanda. Igice kimwe gicururizwamo imyaka ikindi kikabamo imyambaro. Ku munsi w’isoko buri mucuruzi atanga amafaranga y’u Rwanda 500 y’amahoro, yiyongera ku ipatante rya buri mwaka ry’ibihumbi bitandatu (6000 frw).
Abacuruzi bakeka ko rizimurirwa mu isoko rya Kijyambere riri kubakwa muri Bishenyi, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa we, avuga ko hazabanza kurebwa niba mu rya Bishenyi hari umwanya uhagije wo kwimuriramo abacuruzi bose, byakwanga mu Nkoto hakubakirwa irindi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mpanyura ndi umugenzi ndi mu modoka, nanjye nkibaza impamvu ririya soko risa nabi none nsanze n’abandi babibona.