Kamonyi: Abubaka ibiro by’akarere bahagaritse akazi ngo babanze bahembwe

Bamwe mu bakora ku nyubako y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi biri kubakwa i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, tariki 14 Gicurasi 2015, bahagaritse akazi kuko bategereje guhembwa bagaheba, bakaba bafite impungenge ko inyubako nimurikirwa ubuyobozi Rwiyemezamirimo ubakoresha azigendera bakabura ubishyura.

Mu gihe iyi nyubako iri gukorerwa amasuku ya nyuma, abakozi basiga amarangi n’abasudiriye amadirishya bafite ikibazo cyo kubona amafaranga bakoreye kuko Kampani yitwa Good Supply Ltd ihemba abandi bo ikabareka, ivuga ko bakoreye abanyabiraka bapatanye.

Abasize amarangi y'inyuma bibaza impamvu badahembwa.
Abasize amarangi y’inyuma bibaza impamvu badahembwa.

Abakozi basiga amarangi y’inyuma ngo batangiye ari 14 bagirana amasezerano n’uwitwa Mariyamungu Edson wari wapatanye na Good Supply Ltd. Batangiye tariki 6 Werurwe 2015, nyuma y’ukwezi n’igice umukoresha wa bo arabura kuko bamusabaga kubahemba akabura icyo ababwira. Bane muri bo Good Supply Ltd yiyemeje kubakoresha no kubahemba, none na bo bamaze iminsi itanu bahagaritse akazi kubera kudahembwa.

Ngo ikibazo cya bo babanje kukigeza ku bakuriye Good Supply Ltd kidakemutse bakigeza mu nzego za Leta, ariko ibisubizo bahawe bakabona ntibyubahirizwa. Hari n’abakeka ko abo bapatana babona amafaranga bakayikoreshereza mu bindi, aho batunga agatoki uwapatanye gusiga amarangi y’imbere, Magwiti Daniel, wakoresheje abakozi 15 na bo bakaba bavuga ko batahembwe.

Cyakoze Mariyamungu Edison wapatanye gusiga amarangi y’inyuma atangaza ko kubara amafaranga yo guha abakozi bamwishyuzaga ari byo byatumye ahagarika akazi avuga ko kendaga kurangira. Ngo yategereje ko Kampani iyabona kuko bamubwiraga ko nta mafaranga ahari.

Abakozi ba Good Supply Ltd ngo barahembwa ariko abakoreye abapatanye bo ntibahembwe.
Abakozi ba Good Supply Ltd ngo barahembwa ariko abakoreye abapatanye bo ntibahembwe.

Uyu Mariyamungu ngo yari yaragiranye amasezerano n’abakozi yo kubishyura nyuma y’iminsi 15, ariko yabishyuye rimwe ubundi Good Supply Ltd ikamwima amafaranga. Hamwe n’abakozi yakoresheje arishyuza amafaranga y’u Rwanda agera mu bihumbi 800.

Ndangizi John, umuyobozi wa Good Supply Ltd, avuga ko nta kibazo afitanye n’abakozi kuko bose yabahembye, ngo abasize amarangi akaba yari yibagiwe kubashyira ku rutonde rw’abagomba guhembwa. Mu gihe bo bavuga ko abagomba amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 800, we avuga ko umwenda abafitiye ari uw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel, atangaza ko akarere kasabye Rwiyemezamirimo gukemura ibibazo by’abakozi kuko mu masezerano bagiranye batumvikanye ku bijyanye no gupatanisha imirimo (sous-traitance).

Bafite impungenge ko inyubako y'Akarere ka Kamonyi niyuzura batazaba bakishyuwe.
Bafite impungenge ko inyubako y’Akarere ka Kamonyi niyuzura batazaba bakishyuwe.

Ngo ni byiza ko abaturage bagaragaza ibibazo kare kuko akarere katazaha Rwiyemezamirimo amafaranga ya nyuma agera kuri miliyoni 100 asigaje kwishyurwa mu gihe bizaba bigaragara ko hari ideni afitiye abaturage.

Abandi bafite ikibazo cyo guhembwa, ni abasuderi bane bateye inzugi n’amadirishya, bishyuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni n’ibihumbi 200. Aba bo bavuga ko baheruka guhembwa tariki 17 Werurwe 2015.

Imirimo y’amasuku isigaye gukorwa kuri iyi nyubako ni mike. Abakozi bahagaritse akazi bavuga ko babonye amafaranga ya bo mu minsi ibiri baba bayirangije.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bintu ko bibabaje cyane akarere kananiwe kwishyura... rwose akarere karebe ukuntu gakemura icyo kibazo byihutirwa

wariraye yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka