Kamonyi: Abanyonzi bo ku Mugina barinubira uko umutungo wabo ucungwa

Mu myaka isaga 10, abatwara abagenzi ku magare muri Santeri ya Mugina mu Karere ka Kamonyi batangiye gukorera mu ishyirahamwe; batangaza ko iryo shyirahamwe ryabo ryaranzwe n’imicungure mibi y’umutungo bigatuma abanyamuryango batagera ku iterambere bari biteze.

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2015, ishyirahamwe ryabo ryahinduye ubuyobozi ritangira no gushaka ibyangombwa byo kuba koperative, bakaba bifuza ko abayobozi bashya babafasha kwiga amategeko y’umuhanda. Mu minsi iri mbere bakajya batwara amapikipiki.

Ku Mugina uburyo bw'ibanze bwo gutwara abantu n'ibintu ngo ni amagare.
Ku Mugina uburyo bw’ibanze bwo gutwara abantu n’ibintu ngo ni amagare.

Koperative bibumbiyemo yitwa Koranibakwe KIM, ikaba igizwe n’abanyamuryango basaga 150. Ngo yatangiye gukora nk’ishyirahamwe mu mwaka wa 2003, ariko abayobozi baryo ngo bacunga nabi umusanzu wa 200frw buri munyamuryango yatangaga mu cyumweru agera aho aburirwa irengero.

Twizeyimana Emmanuel, umwe mu banyamuryango bayo, aragira ati “Baragendaga bakifatira amafaranga uko biboneye, bakayapfusha ubusa, ugasanga nt terambere dushobora kugeraho”.

Ngo intego bari bafite zari izo kuzamuka mu ntera bakava ku magare bagatwara moto ariko abo bayobozi ngo birebagaho bagatuma batabigeraho.

Ndereyeho Samson, na we wo muri iyo koperative, aragira ati “Ubundi iyo ubushobozi bubonetse, umuntu yiga amategeko y’umuhanda akava ku igare agatwara moto, maze ayo yakoreraga akiyongera”. Ubusanzwe ngo aba banyonzi bakorera hagati ya 2000frw na 3000frw ku munsi.

Umunyozi wo ku Mugina ngo ashobora gukorera hagati y'ibihumbi bibiri n'ibihumbi bitatu ku munsi.
Umunyozi wo ku Mugina ngo ashobora gukorera hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitatu ku munsi.

Ubuyobozi bushya batoye mu ntangiro z’umwaka wa 2015, burangajwe imbere na Tujyinama Alexis. Avuga ko azafasha abanyamuryango kwiga amategeko y’umuhanda, kandi agafatanya n’ubuyobozi kwishyuza abanyereje amafaranga ya koperative agera ku bihumbi 138 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nkurunziza Jean De Dieu, uUmunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, we avuga ko biteguye gufasha ubuyobozi bushya bwa koperative kugira ngo igere ku cyerekezo kizima.

Ngo umukozi ushinzwe amakoperative azabafasha kubona ubuzima gatozi no kwishyuza buri wese wanyereje umutungo wa Koperative.

Mu Murenge wa Mugina, igare ryifashishwa n’abaturage mu ngendo zitandukanye no mu gutwara ibintu, kuko imodoka zitwara abagenzi zihagarara ku isoko gusa, ahandi abakora ingendo bakagenda ku magare cyangwa ku mapikipiki.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka