Kabarondo: Kutagira ikimoteri kimenwamo imyanda bituma hagaragara umwanda mu mujyi
Hashize igihe kitari gito hagaragara isuku nke mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, cyane cyane mu gice cyo ku isoko n’imbere y’amwe mu maduka yo muri uwo mujyi. Hamwe mu hakunze kugaragara umwanda ni inyuma y’ibagiro riri hafi ya gare ya Kabarondo, hakunze kugaragara ibirundo by’imyanda yavanywe mu isoko.
Iyo myanda ikunze kugaragara inyuma y’iryo bagiro iyo isoko ryaraye ribaye kuko abakora isuku mu mujyi wa Kabarondo ngo bakubura bakayiharunda. Mu minsi ishize ngo hari n’ubwo ibirundo by’imyanda byamaraga iminsi myinshi birunze mu isoko nta muntu ubihavana nk’uko bamwe mu bakorera mu mujyi wa Kabarondo babidutangarije.
Umwe mu bo twavuganye yabisobanuye agira ati “[ibirundo by’imyanda] byamaragamo igihe kinini hari n’igihe n’ukwezi kwashiraga bihari. Biriya ni umwanda mubi cyane, uzi kubona ibintu birunze amasazi atuma, ni ikibazo”.

Hari rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gukora isuku mu mujyi wa Kabarondo no muri bimwe mu bice by’akarere ka Kayonza, ariko dutegura iyi nkuru ntitwabashije kumubona.
Gusa bamwe mu bakozi be twasanze bakubura mu isoko rya Kabarondo bavuga ko bagerageza gukora isuku uko bashoboye kose, ariko ngo uburyo isoko ryubatse butuma abana ba mayibobo bakomeza kuryanduza nk’uko Nizeyimana Idrissa ukuriye abakora isuku i Kabarondo yabidutangarije.
Ati “Turakora ariko kubera iri soko ritubakiye habamo ba mayibobobo baza bakitumamo uretse ko tugerageza kuhakora amasuku tukaba dusaba abashinzwe umutekano ko badufasha izo mayibobo bakajya bazikuramo”.

Cyakora ngo hari na bamwe mu bacuruzi batorohereza abakora isuku i Kabarondo bitwaje ko batanga amafaranga y’isuku, kuko hari abasandaza imyanda basohoye mu maduka ya bo kandi abakora isuku barangije kuhakora amasuku bigatuma umwanda wongera kugaragara cyane.
Abafite amaduka twagerageje kuvugana ntibashatse kugira byinshi bavuga kuri iki kibazo kuko bavuga ko isuku y’umujyi itabareba kuko baba batanze amafaranga yo kuyikora.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ngabonziza Bideri Vincent na we avuga ko kuba mu mujyi wa Kabarondo hagaragara isuku nke biterwa ahanini n’uko isoko rya ho ritubakiye.
Anavuga ko hari n’ikibazo cy’uko nta kimoteri gihari bamenamo imyanda iva mu isoko, ariko ngo ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burateganya kugura umurima w’umuturage washyirwamo ikimoteri kizajya gikusanyirizwamo imyanda iba yavuye mu isoko.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko ikibazo kiri kuri rwiyemezamirimo kuko nyuma yo gutsindira isoko ari na we wagombaga kwishakira aho ashyira imyanda, ariko ngo mu rwego rwo gukemura ikibazo inzego z’ubuyobozi ziri kugenda zishaka aho iyo myanda yajya ishyirwa kugira ngo idateza ikibazo.
Yagize ati “Rwiyemezamirimo rero ubundi yakabaye yishakira aho ashyira imyanda. Hari ubwo ba rwiyemezamirimo bamara gutsindira isoko ibyo ntibabirebe yamara gutsindira isoko agatangira kukubwira ngo n’ubwo mumbwira ngo ntware imyanda ariko simfite aho nyishyira, ni yo mpamvu rero turimo kugenda tuhabashakira”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwashyizeho ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy’isuku nke imaze iminsi igaragara mu mujyi, muri zo hakaba hari imikindo yatewe ku muhanda mu mujyi rwa gati, ndetse no kubaka neza imbere y’amaduka kugira ngo umujyi ukomeze gusa neza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tubayetubashimiyekumakurumuduha yibyiwacukobyifashe.kabarondo ni Umujyimwiza witaweho ukibikwiye watanga umusaruro ushimishije.ark byababyiza mugiyemugera nomubicebyibyari biwugize kuko abawubamo ariho baturuka.murakoze.