Itegeko rishya ryitezweho gukumira abakoresha nabi umutungo w’Amakoperative
Itegeko No 057/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga Amakoperative mu Rwanda ryitezweho guca akajagari mu micungire no gusigasira ubukungu bw’amakoperative, cyane ko mu bikubiyemo rigena ko abaziyobora n’abakozi bazo bazajya bamenyekanisha imitungo yabo kandi inakorerwe igenzurwa.

Mu gika cya mbere cy’Ingingo ya 57 y’iryo Tegeko rishya ryasohotse ku wa 20/06/2024, ivuga ko Abagize inzego z’Ubuyobozi n’abakozi ba Koperative bagomba kujya bamenyekanisha imitungo yabo ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative.
Ni itegeko rifatwa nk’irizarushaho guca intege abari barazihinduye nk’uturima twabo banyunyuzaga imitsi y’abanyamuryango bazo.
Dr Patrice Mugenzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative agira ati: “Uku kumenyekanisha umutungo kw’abayobora amakoperative n’abakozi bazo, bizakumira ibibazo byabagaho byo kwigwizaho umutungo, cyane ko bizanajyanirana no kuwugenzura harebwa niba ibyo batunze bitaravuye mu mitsi ya Koperative”.
“Ikindi ni uko muri iri tegeko hakajijwe n’ibihano byahabwa umuntu wese bishobora kugaragara ko hari imitungo afite ifitanye isano n’umutungo wa Koperative. Bityo rero, dufatanyije n’izindi nzego zirimo iz’ubutabera, iz’umutekano n’iz’ibanze zegereye abaturage, twiteze ko akajagari ka ba bihemu bajyaga bishingikiriza iturufu y’ubuyobozi cyangwa kuba bayifitemo ijambo bakanyunyuza imitungo ya Koperative bayibyaza ibiri mu nyungu zabo birengagije iz’abanyamuryango kazagabanuka bifatika”.
Bamwe mu banyamuryango b’amakoperative, barimo abigeze kugira ibibazo by’imitungo ya Koperative yanyerejwe bisanga ubukungu bwayo buri hasi, ku buryo na n’ubu bagihanganye n’izo ngaruka.
Urugero rwa hamwe, ni muri Koperative yitwa Twihangire Umurimo (COTUMU), igizwe n’abanyamurango babarirwa mu 1100, yigeze kugwa mu gihombo cya Miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2019-2021, zinyerejwe n’abahoze bayiyobora.

Umwe mu banyamuryango bayo agira ati: “Abarimo abayobozi b’abari abakozi bayo banyereje amafaranga menshi aho bimariye kumenyekana ko hari ayo bafataga bagahimba inyandiko ziyitirira ko yagurijwe abanyamuryango nyamara ari bo ubwabo bayijyaniye, izindi mpapuro zari zikubiyemo amakuru y’umutungo wa Koperative barazirigisa ku buryo hari umutungo mwinshi kugeza na n’ubu tutaramenya uko wanganaga twaburiye irengero. Bamwe bahise batoroka bahunga ubutabera, abandi barafatwa barafungwa”.
“Byasize Koperative mu gihombo gikomeye, abanyamuryango ducika intege, imyumvire yacu ku byiza bya koperative isubira hasi, tuyitakariza icyizere turayizinukwa abandi bayigumamo ku bw’amaburakindi. Usibye ingaruka mu buryo bw’amafaranga twahuye na zo, hari n’uruganda twari dufite rwatunganyaga Kawunga rwahombye burundu kugeza ubu imashini ziracyaparitse nyamara rwarakoraga”.
Ku ruhande rw’abayobozi b’amwe mu makoperative, na bo basanga hari byinshi bifatika iri tegeko rishya rije kurengera nubwo ku rundi ruhande hari ababitekereza ukundi.
Umwe muri bo agira ati: “Rizadufasha gukora tudafite umutima wo kwigwizaho ibya rubanda, dukore twitwararika amategeko”.

Bamwe ariko bo, ngo bashingira ku kuba hari abayobora za Koperative basanzwe bafite imitungo bakomora ahandi. Hari uwagize ati “Nk’abantu akenshi baba baranasezeranye ivangamutungo risesuye, mfite impungenge ko mu kugenzura uwo mutungo bashobora kuwitirira nyiri ugukorerwa igenzura nyamara wenda ukomoka mu byo uwo bashakanye yinjiza, bityo rikaba ryagonga abantu”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ubuyobozi buzakomeza gukurikiranira hafi ko ibikubiye muri iri tegeko rishya impande zose zirebwa na ryo ziryubahiriza.
Mu bindi abanyamuryango ba za Koperative babona nk’umusaruro witezwe muri iri tegeko rishya, ni ukwigenga kwa Koperative bitandukanye n’uko mbere wasangaga hari izabaga zifite abafatanyabikorwa ugasanga ari bo bazigiramo ijambo kurusha abanyamuryango bazo, bakazibamo nta bwisanzure bafite, batanahabwa urubuga rusesuye bafatiramo ibyemezo, bigasa n’aho bahejwe mu kuyigiramo ijambo.
Ibi kandi binajyana no kuba igihe abayobozi bamaraga ku buyobozi cyarongerewe kikava ku myaka itatu kikagezwa ku myaka itanu, ibishobora kuzajya bituma abatorewe imyanya mu buyobozi bwayo bagira igihe gihagije cyo gukora no kugira urwego rufatika bagezaho Koperative.
Iri tegeko kandi rinaha za Koperative urubuga ruhagije rwo kugira indi mirimo zishobora gukora ibyara inyungu, bikazifasha kugira urwunguko rufatika rwazigeza ku rwego rwo kujya zigenera abanyamuryango bazo ubwasisi bufatika.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Koperative 10,676 zibumbiyemo abanyamuryango basaga Miliyoni eshanu.


Ohereza igitekerezo
|