Intara y’Amajyepfo irateganya kwinjiza miliyari zisaga enye z’imisoro mu mwaka 2012/2013
Nubwo hari uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tutabashije kubona amafaranga twari twiyemeje gukura mu misoro mu mwaka ushize, iteganyabikorwa ry’umwaka 2012-2013 rigaragaza ko utu turere duteganya kuzabona amafaranga arenze ayo twari twiyemeje ubushize.
Mu mwaka wa 2011-2012, uturere twose two mu Ntara y’Amajyepfo twari twiyemeje kubona amafaranga hafi miliyari eshatu na miliyoni 300. Uretse akarere ka Kamonyi kari kamaze kurenza urugero kihaye (107%) hagati mu kwezi kwa Gicurasi, utundi twari tutarashyika ku ntego twihaye.
Muri rusange uturere hafi ya twose twari tumaze kugera ku ntego rugero ruri hejuru ya 80%. Nta cyizere ariko ko mu mpera za Kamena iki gikorwa kizaba cyagezweho 100%. Mu mwaka wa 2012-2013, utwo turere twiyemeje kwinjiza amagaranga hafi miliyari enye na miliyoni 156.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko icyizere cyo kuzinjiza amafaranga arenze ay’umwaka ushize giterwa nuko hari ibikorwa bishyashya bizabyara imisoro.
Muri byo harimo business nshyashya ziziyongera ku zisanzwe, kwiyongera kw’amafaranga y’amapatante nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rigenga imisoro n’amahoro, gutanga ibyangombwa by’ubutaka bizatuma ubutaka buzajya busora, kwegurira amasoko abikorera n’ibindi.
Na none kandi, hagendewe ku rugero rw’akarere ka Kamonyi n’aka Nyanza twashyizeho abakozi bashinzwe imisoro mu mirenge nk’uko bagenwa n’itegeko, utundi turere na two tuzabashyiraho bityo akazi kabashe kugenda neza.
Ngo agakurikiwe n’abagabo ntikabasiga. Ibyo ari byo byose nibitanagerwaho bazaba bagerageje, kuko no kwiyemeza na byo ari intambwe ya mbere yo gutera ikirenge ujya imbere!
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|