Imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyanza bizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo

Imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi bitandatu bafungiye muri gereza y’Akarere ka Nyanza tariki 01 Gicurasi 2014 bifatanyije n’abandi mu kwizihiza umunsi mpuzamhanga w’umurimo banahemba bamwe muri bo babaye indashyikirwa mu kuwitaho mu gihe bagifungiye muri iyi gereza.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo wizihirijwe muri gereza ubanjirijwe n’akarasisi kari kitabiriwe n’imfungwa n’abagororwa bagiye bakora imirimo itandukanye muri iyi gereza yiganjemo imirimo y’ibikomoka mu buhinzi, ubworozi n’ubukorikori.

Ku karasisi imfungwa n'abagororwa berekanaga umusaruro w'ibyo bahinze.
Ku karasisi imfungwa n’abagororwa berekanaga umusaruro w’ibyo bahinze.

Mu myambaro yabo ibaranga bakoze akarasisi buri wese mubyo akora agaragaza igikoresho yifashisha nkaho abakora mu gikoni cya gereza berekanaga ibisafuriya binini batekeramo ndetse n’abakora ubwubatsi bakerekana umwiko, inyundo n’ibindi bikoresho birimo uduseke byagaragajwe n’abakora ububoshyi n’imitako.

Impamvu yatumye imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza bifatanya n’abandi bo mu buzima busanzwe mu kwifatanya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo ngo n’uko nabo barangwa n’umurimo mu gihe baba bafunze.

Aha abakora mu gikoni cya gereza ya Nyanza batambutse berekana igisafuriya kinini batekeramo.
Aha abakora mu gikoni cya gereza ya Nyanza batambutse berekana igisafuriya kinini batekeramo.

Ntiyamira Jean Paul umunyamabanga Nshingwabikorwa wa gereza ya Nyanza ufatwa nk’umurenge mu yindi igize akarere ka Nyanza yavuze ko umukozi atari umuntu uhabwa umushahara we mu kwezi ahubwo ngo n’ibyo umuntu yikorera bitabujijwe n’itegeko nabyo ni umurimo nk’iyindi yose.

Yagize ati: “Muri iyi gereza ya Nyanza turahinga tukorora tugakora imitako ibyo bikorwa byose byongera umusaruro rero ni ukuvuga ko naho hakorerwa umurimo niyo mpamvu byabaye ngombwa ko twifatanya n’abandi mu kuwizihiza”. Muri ibi bikorerwa muri gereza ya Nyanza bamwe mu babibayemo indashyikirwa bakabyitaho kurusha abandi bahembwe.

Umugore wahize abandi mu murimo ubwo yashyikirizwaga igihembo n'umuyobozi wa gereza ya Nyanza.
Umugore wahize abandi mu murimo ubwo yashyikirizwaga igihembo n’umuyobozi wa gereza ya Nyanza.

Umugore wahize abandi bafungiye muri gereza ya Nyanza witwa Bizumutima Leoncié yahembwe agakapu kabohesheje ibirere gakozwe mu byo bw’ikoranabuhanga naho uwitwa Mbanzabugabo Zaburoni wahize abagabo bagenzi be bafunganwe yahembwe inkoni y’ubushumba nk’ikimenyetso cy’uko yifurizwa gukomeza kuyobora abandi mu gukora umurimo unoze.

Bizumutima Leoncié akuriye itshinda ry’abagore bafungiye muri gereza ya Nyanza baboha imitako naho Mbanzabugabo Zaburoni ahagarariye itsinda ry’abagabo bafungiye muri gereza ya Nyanza baririmba indirimbo zitandukanye.

Umugabo we yahawe igihembo cy'inkoni y'ubushumba.
Umugabo we yahawe igihembo cy’inkoni y’ubushumba.

Mbabazi Innocent umuyobozi wa gereza y’Akarere ka Nyanza ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye imfungwa n’abagororwa bari muri iyi gereza kurangwa n’ibikorwa birushaho kuyongeramo umusaruro.

Yavuze ko umugororwa wese uba wagize icyo akora gitanga umusaruro hari amafaranga amugenerwa ku buryo iyo afunguwe ayatahana ndetse ngo hari n’abafungiye muri iyi gereza batunze imiryango yabo iri hanze ku bw’uko bafite imirimo baba bakoze ikinjiriza gereza umusaruro ndetse nabo ubwabo bakabonaho.

Muri uyu mwaka wa 2014 umunsi mpuzamahanga w’umurirmo mu Rwanda wizihijwe ufite insanganyamatsiko igira ati: “Dukore twigire” .

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka