Ikigega Mkoba kigiye kuza mu Rwanda kizaguriza abakeneye igishoro cya miliyoni 700 no hejuru
Ikigega cy’imari Mkoba Private Equity Fund cyigiye gutangira gukorera mu Rwanda, aho ngo cyizazana imari itubutse yo guteza imbere imishinga myiza yunguka itajyaga yoroherwa no kubona inguzanyo z’amabanki.
Ibi byatangajwe na Dr Frannie Dr Frannie Léautier uyobora iki kigega ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame tariki 20/05/2014, bakaganira ku mikoranire n’inyungu iki kigega cyizaniye Abaturarwanda mu gihe kigiye gukingura imiryango mu gihe cya vuba.
Madamu Frannie Léautier yabwiye abanyamakuru ko ikigega akuriye kiri mu myiteguro ya hafi yo gukingura imiryango mu Rwanda, aho kizazanira Abaturarwanda imari itubutse yo gukoresha mu mishanga bari bafite ariko batorohewe no kuyibonera igishoro.
Dr Léautier yavuze ko ikigega Mkoba Private Equity Fund kizita ku buryo bwihariye ku bafite imishinga iri mu rugero rudahanitse cyane, iyaba ikeneye igishoro kiri hagati ya miliyoni imwe y’amadolari na miliyoni 15, amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni 680 na miliyari icumi, ariko igaragara ko ari imishinga y’iterambere ry’igihe kirambye.

Iki kigega Mkoba ngo kireba ku buryo bwihariye ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika bakorera cyane cyane mu bihugu biri gutera imbere ndetse n’ibivuye mu bihe by’intambara ariko bifite imikorere myiza aho ngo baba bakeneye igishoro kinini cyo guteza imishinga yabo imbere.
Ibihugu Mkoba ihanze amaso iki gihe ngo birimo Cote d’Ivoire, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Etiyopiya, Liberia, Mozambique, u Rwanda, Tanzania, Sierra Leone na Afurika y’Epfo.
Umuyobozi wa Mkoba, Dr Frannie Léautier yatangaje kandi ko imishinga bibandaho ari ireba cyane cyane mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi no gutunganya umusaruro w’abahinzi n’aborozi, ibigo bitanga serivisi n’inganda, ibibyara ingufu z’amashyarazi, ibyubaka ibikorwaremezo ndetse n’ibiteza imbere ikoranabuhanga.
Dr Frannie Léautier yavuze ko mu biganiro bagiranye na perezida Kagame bibanze ku buryo imikorere ya Mkoba yazateza imbere Abaturarwanda, by’umwihariko abari bafite imishiga minini yunguka ariko bari baraburiye ingwate.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|