Igihombo cy’amashanyarazi muri Kigali kigiye kugabanuka

Imiyoboro y’amashanyarazi n’inyubako ziyakira mu Mujyi wa Kigali bigiye gusanwa no kubakwa hakoreshejwe inkunga yatanzwe n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU), kugira ngo Leta y’u Rwanda ikumire igihombo cy’amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali kimaze kugera kuri 23%.

EU wageneye u Rwanda inkunga ingana n’amayero miliyoni 23 (ahwanye na miliyari 17.2 z’amafaranga y’u Rwanda) ku wa kane tariki 19 Werurwe 2015, akaba agenewe kongerera imbaraga ibikorwaremezo by’amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w'imari, Amb Gatete na Amb Ryan uhagarariye EU mu Rwanda bahererekanya amasezerano y'inkunga nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Minisitiri w’imari, Amb Gatete na Amb Ryan uhagarariye EU mu Rwanda bahererekanya amasezerano y’inkunga nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Ministeri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Kamayirese Germaine avuga ko nyuma yo gusana no kubaka ibikorwaremezo by’amashanyarazi muri Kigali n’ahayegereye mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, kubura k’umuriro bizagabanuka.

Ati “Imiyoboro itwara amashanyarazi kugeza uyu munsi iteza kutayakoresha mu buryo bukwiye, kuko atakarira mu rugendo rurerure akora, kandi inyubako ziyakira zikaba zishaje zidafite ubushobozi bwo kwakira andi turimo gushaka; aya mafaranga azadufasha kuzamura ubushobozi bw’izo nyubako n’imiyoboro”.

Kamayirese yavuze ko amashanyarazi agera kuri 23% atakarira mu ngendo ndende akora ava ku ngomero cyangwa agana aho bayakeneye bitewe no gusaza kw’inyubako ziyakira cyangwa kuba nto zidashoboye kwakira andi mashanyarazi arimo kuboneka. Iyo nkunga yatanzwe na EU yitezweho kugabanya 6% by’amashanyarazi atakara muri Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu, Kamayirese Germaine (iburyo) yasobanuye ko inkunga yatanzwe igiye kugabanya ikigero cy'amashanyarazi Leta ihomba.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu, Kamayirese Germaine (iburyo) yasobanuye ko inkunga yatanzwe igiye kugabanya ikigero cy’amashanyarazi Leta ihomba.

MININFRA ivuga ko izahita isana cyangwa ishyira intsinga z’amashanyarazi, ibyuma biyongerera imbaraga byitwa ‘transformers’ hamwe n’inyubako zakira amashanyarazi (stations) kuri Mont Kigali, Birembo, Jabana na Gahanga.

Ministiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, we yashimye ko iyi nkunga ari igice kimwe mu mafaranga angana na miliyoni 460 z’amayero EU wemeye kuzaha u Rwanda kuva muri 2014-2020, aho igice kingana na miliyoni 200 (EURO) cyagenewe ingufu, miliyoni 200 (EURO) yandi yagenewe ubuhinzi, asigaye miliyoni 60 (z’amayero) akazagenerwa imiyoborere myiza na Sosiyete sivile.

Amasezerano azashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) yasinyweho ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri Amb Claver Gatete, na Amb Ryan wayashyizeho umukono ku ruhande rwa EU.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibwiza ubwo butatanye niyo nkunga gusa biza genzurwe neza

IRyoyavuze lizinde patrick yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

urebye ukuntu u Rwanda ruri kugenda rukenera imbaraga z’amashyanyarazi cyane kurushaho, kuba twabasha kugabanya igihombo cy’amashyanyarazi giterwa n’ibikorwaremezo bibi byaba ari byiza

dukuze yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka