IMF yiyemeje gufasha u Rwanda gushingira ubukungu ku bikorera
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) gisaba ko u Rwanda rushingira ubukungu ku bikorera no kongera ibyoherezwa mu mahanga; kikaba cyiyemeje kongerera ubushobozi abakozi kugirango intego yo kugabanya ubukana bwo gushingira ku nkunga z’amahanga igerweho.
Mu nama yahuje inzego z’imari z’u Rwanda na IMF ku wa mbere tariki 31/03/2014, hagamijwe kwemeza ubufatanye mu kugena gahunda z’iterambere, Umuyobozi w’intumwa za IMF mu Rwanda, Paulo Drummond yijeje ko iki kigega kizakomeza guhugura no kwerekera inzego za Leta uburyo bw’imicungire y’imari.
Paulo Drummond yagize ati: “Ubukungu bugomba gushingira ku bikorera, kuko nibyo byafasha kugabanya ikigero cy’ubukene no kurinda igihugu gushingira ku nkunga ziva hanze”.
Ibyoherezwa mu mahanga ngo bigomba kurenga ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro, ndetse hagashakwa uburyo byaniyongera mu bwinshi; mu rwego rwo kubona amafaranga y’amahanga menshi mu gihugu, nk’uko IMF ibisaba.

Guhera mu myaka itandatu ishize, ngo buri mwaka ubwoko bw’ibyoherezwa mu mahanga byiyongera ku kigero kirenze 15%, nk’uko Umuyobozi mukuru w’ubukungu muri Banki nkuru y’igihugu, Dr Kigabo Thomas asubiza IMF.
Hannington Namara, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF), yavuze ko umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubucuruzi bwa serivisi ndetse n’ubukerarugendo, birimo guhabwa imbaraga ku rwego mpuzamahanga.
Namara ngo abona ko umusaruro mwinshi no kugira ubushobozi bwo kuwutanganya, bizagendana no kwiyongera kw’ingufu z’amashanyarazi.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari gifasha Leta z’ibihugu gukora igenemigambi rishingiye ku bushakashatsi bwizewe, kandi kigatanga ubufasha bwo guhugura abakozi mu bijyanye n’imicungire y’imari.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|