IABM ihangayikishijwe n’amatungo n’abajura bayangiriza ibigori
Koperative y’abahinzi, IABM, ihinga mu gishanga cya Makera mu Karere ka Muhanga iravuga ko ihangayikishijwe n’amatungo ndetse n’abajura bayangiriza ibigori.
Koperative IABM ivuga ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zari zikwiye kujya zihana ababa bafashwe biba ibigori aho kubonereza kuri Koperative, kuko usanga abafashwe badakurikiranwa bigatuma ubujura no konesha bidacika.
Umuyobozi wa IABM, Mukankusi Alphonsine , avuga ko ibigori byibwa muri koperative yabo bica intege abahinzi kandi baba batakaje imbaraga mu buhinzi akaba yifuza ko inzego zibishinzwe zarushaho kuyifasha gukumira izo nka n’abajura.
Akomeza avuga ko muri rusange Koperative ikora neza ariko hagikenewe ubufatanye n’izindi nzego.
Agira ati “Turacyafite ikibazo cy’abajura n’abaragira inka ku gasozi batwangiriza. Nk’ejo bundi twafashe umunshumba watwibye ibigori ariko bamuzanye kuri koperative shebuja ntiyadufasha kumuhana”.
Ikindi kibazo cya IABM kikigaragara ngo ni ubwanikiro budahagije ugereranyije n’ibigori beza, kandi ubushobozi bwo kwiyubakira bukaba bukiri buke.
Ubwo itsinda ry’Abadepite ryasuraga IABM mu mpera za Mutarama 2016, Umuyobozi wayo yabagaragaje ko muri rusange ibikorwa byayo bigenda neza dore ko usibye kuba ihinga ibigori inafite uruganda rukora akawunga.
Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukama Abass, yasabye ubuyobozi kuba hafi ya IABM kuko bigoye kubona Koperative nkayo ikora neza ngo kuko kuba ihagaze neza ari umusaruro mwiza ku karere n’Abanyarwanda muri rusange.
Hon. Mukama avuga ko usibye gufasha koperative kwiyubaka, Inteko izanayifasha kumenyekanisha ibikorwa byayo kugira ngo ibone abaterankunga benshi.
Yagize ati, “ihuriro ry’abagore b’abadepite bo muri EAC bazasura abo mu Rwanda nzabasaba baze kubasura kuko bashobora kubagira inama zabafasha gutera imbere”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Ndejeje François Xavier, avuga ko hamwe n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge bagiye kongera gushyira imbaraga mu guca abacuruza ibigori bitetse kuko nabo babangamira IABM.
Abateka bakanacurirza ku mutwe ibigori ngo baba kandi bari muri bamwe bagura ibigori biba byibwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo rwose iriya cooperative ikora neza cyane. Ikindi kintu bazabafasha ni kubasanira umuhanda ukikije igishanga kuruhande rwa Cyeza,bakawuhuza n’uva i Nyamabuye, hagakorwa neza, ibiraro bigakorwa, kuburyo n’imodoka zazajya zicamo, kugirangu babashe kugeza ifumbire mumurima, ndetse n’umusaruro ugere ku isoko.