Huye : Abazimurwa i Sovu bagiye guhabwa ingurane z’ubutaka bwabo

Nyuma y’igihe kinini havugwa ko abatuye i Sovu mu murenge wa Huye, akarere ka Huye, bazimurwa kugira ngo haboneke ahazubakwa inganda, miriyoni zisaga magana atanu zo kubishyura zarabonetse.

Abaturage b’i Sovu batuye ahagenewe inganda zo mu Karere ka Huye bari basanzwe batuye kuri ha 48,7. Leta y’u Rwanda izabishyura amafaranga miliyoni 554, ibihumbi 929 n’amafaranga 663. Bose hamwe ni abaturage bagera kuri 316.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko nyuma yo kwimuka kw’aba baturage kuzaba mu gihe cya vuba, buzakata ibibanza muri aka gace bukanahageza ibikorwaremezo bya ngombwa, hanyuma abanyenganda bakazajya bagura ibibanza byo gukoreramo.

Uretse aba baturage b’i Sovu, inama njyanama y’akarere ka Huye yo ku itariki 14/2/2014 yemeje ko hari n’abazimurwa kuri ha 1,1 kugira ngo habashe kwagurwa ishuri ry’i Gasumba. Aba bazishyurwa n’akarere miliyoni umunani, ibihumbi 701 n’amafaranga 889.

Iyi nama njyanama yanemeje ko hazimurwa abaturage batanu bo mu Murenge wa Gishamvu, batuye kuri ha1,9 zagenwe kuzimurirwaho isoko rya Busoro. Aba na bo bazishyurwa n’akarere amafaranga agera kuri miliyoni enye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta igize neza kwibuka abo baturage nigerageze no kwihutisha dossier ya Gashora ho mu Bugesera maze abaturage ba Mazane bamaze imyaka barabariwe nabo bishyurwe

Innocent yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka