Hatangijwe ibikorwa byo kubaka umuhanda uhuza u Rwanda na Congo
Nyuma y’amezi 6 hateganyijwe gutangizwa ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) ntibishyirwe mu bikorwa, sosiyete SAFRICAS yatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda ufite uburere bwa km 3.4 uzahuza umujyi wa Goma na Gisenyi.
Umuryango w’ibihugu by’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) uteganya kubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu biwugize aribyo Rwanda, Uburundi na Congo igikorwa cyatewe inkunga n’umuryango w’ibihugu by’iburayi.
Taliki 09/07/2013 nibwo ubunyamabanga bwa CEPGL bwahuye na rweyemezamirimo uzubaka iyi mihanda kugira ngo barebe aho ibikorwa bigeze ariko biboneka ko harimo ubukererwe kuko mu mezi arenga 3 umushinga utangiye nta bikorwa bigaragara byari byagakozwe mu bihugu byose.

Taliki 23/09/2013, SAFRICAS iyobowe na Seburikoko Emmanuel nibwo yatangije ibikorwa byo gukora umuhanda uzahuza umujyi wa Goma na Gisenyi, umuhanda uzaca kuri petite barrier.
Kimwe mu byari byaratindije uyu muhanda ni ukwimura abaturage batuye mu birere mu mujyi wa Goma bavuga ko bari bategereje kwishyurwa amafaranga y’ibikorwa bizakurwaho, cyakora ku ruhande rw’u Rwanda iyi sosiyete yasabwe gutangira ntiyabishyira mu bikorwa mu gihe mu Rwanda ho bavugaga ko biteguye.
Feller Lutayichirwa Mulwahale wungirije Guverineri ya Kivu y’Amajyaruguru atangiza ibi bikorwa, yatangaje ko ibikorwa remezo bihuza ibihugu bifasha abaturage mu guhahirana no kugira imibanire myiza kubatuye Gisenyi-Goma, Kamembe-Bukavu, hamwe n’abatuye Buvira-Bujumbura.

Joseph Lititiyo, umuyobozi muri CEPGL avuga ko gahunda yo kubaka ibikorwa remezo yatangiranye n’uyu muryango ubwo yongeraga gukora 2007 harimo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, imihanda, itumanaho no gushyiraho imipaka ihuriweho hamwe no gusubizaho Banki y’iterambere ihuriweho n’ibihugu bigize CEPGL (BEDGL).
CEPGL kandi yari ifite imishinga yo kongera guteza imbere ubuhinzi harimo n’amasezerano yo gutunganya ikibaya cya Ruzizi, gusa byinshi byemejwe ntibirashyirwa mu bikorwa kuko bigomba kwemezwa n’abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango batarashobora guhura.
Byari biteganyijwe ko inama izahuza abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa CEPGL izaba taliki 15/09/2013 ariko ntiyashoboye kuba kubera ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo iki gihugu gishinja u Rwanda kuba nyirabayazana wo gufasha M23 irwanya iyo Leta.
Kutumvikana hagati y’u Rwanda na Congo kubera M23 byashubije inyuma imibanire ibihugu byari bifite ndetse bidindiza imishinga y’umuryango wa CEPGL byiyongeraho gusenya imibanire y’abaturage bari bafitanye aho imipaka yakoraga amasaha 24 ubu ikora amasaha 12 gusa.

Ibi kandi byiyongera ku Banyarwanda benshi bahohoterwa bagiye Congo aho bafatwa nk’ibyitso bya M23 bagakubwitwa bagafungwa abandi bakamburwa mu gihe CEPGL yateganya ko abaturage bagira ubuhahirane bwambukiranya imipaka.
Igikorwa cyo kubaka imihanda ihuza imijyi ihana imbibi y’ibihugu bigize CEPGL giteganyijwe kuzamara amezi 15 kigatwara akayabo ka miliyoni hafi 24 z’amayero, amafaranga menshi azakoreshwa ku ruhande rwa Congo naho ahazakoreshwa macye ni u Rwanda; taliki ya nyuma yo kurangiza ibikorwa ni taliki 29/07/2014.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
BYABABYIZA, UKOZWETUKAJYADUHAHIRAMUGIHUGUCYAKONGO
uyu muhanda uzongera ubuhahirane ndetse n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, ibi izaba ari igikorwa kiza kigezweho cyane cyane ko buri wese kuri buri ruhande akeneye ko uyu muhanda ukorwa kandi ugakorwa neza,iyi ni intambwe nziza yo guhuza ibihugu.