Hafunguwe Ikigega cy’imishinga y’iterambere

Ishami ry’ikigega nyafurika gishinzwe iterambere, FAGACE ryafunguwe i Kigali (mu nyubako ya RSSB) mu rwego rwo kujya gitanga inguzanyo ku bafite imishinga y’iterambere.

Iki kigega cyari kimaze igihe kigerageza imikorere yacyo mu Rwanda, kikaba gifunguwe ku mugaragaro, kuri uyu wa 24 Werurwe 2016 mu rwego rwo kubera ingwate imishinga inyuranye y’iterambere, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wacyo, Henri-Marie Dondra.

Umunyambanga wa Leta muri Ministeri y'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, hamwe na Henri-Marie Dondra bafungura FAGACE mu Rwanda.
Umunyambanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, hamwe na Henri-Marie Dondra bafungura FAGACE mu Rwanda.

Mu gihe cyari kimaze kigerageza gukorera mu Rwanda, ngo cyunganiye imishinga ifite agaciro ka miliyari zirenga 192.5 Frw, ndetse gifatanya na Banki ishinzwe Amajyambere(BRD) , gushakisha mu Banyarwanda igishoro kirenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

FAGACE kibera ingwate abashoramari bato n’abacirirtse, kigatanga inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto, kigafasha abayisabye gusubika igihe bazishyurira iyo batarabona ubushobozi, ndetse kigatanga ubujyanama ku micungire inoze y’inguzanyo.

Henri-Marie Dondra, Umuyobozi wacyo, ati "Iki kigo kiziye igihe, Leta n’abikorera bafite imishinga ikeneye gutezwa imbere, haba mu buhinzi, mu nganda ndetse na serivisi."

Iki kigega cyishimira kuba cyaragize uruhare mu iterambere ry’inganda zitunganya imboga n’imbuto, kandi ngo kiri muri gahunda yo gufasha abikorera gushinga inganda zikora amapine y’ibinyabiziga no gukomeza guteza imbere inganda zikora inkweto.

FAGACE kandi ngo cyageneye abahinzi bato n’abaciriritse bakizagana ingwate ku bahinizi, nk’igishoro bagomba guheraho kugira ngo bashobore kongera umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka