Guverinoma ifite icyizere ko guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka bizagerwaho

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arasaba intore z’abajyanama mu bucuruzi gufasha abaturage mu guhanga imishinga myiza ibyara inyungu, kugira ngo begere amabanki abahe inguzanyo babashe kuzamuka mu bukungu batanga n’akazi ku bandi.

Ibi Minisitiri Murekezi yabitangaje ku wa gatandatu tariki 14/02/2015, ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abajyanama mu bucuruzi, ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera.

Minisitiri w’Intebe yabwiye izo ntore z’abajyanama b’ubucuruzi ko bagomba gufasha Leta kugira ngo intego yihaye yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi gusa, izagerweho.

Abayobozi batandukanye bari kumwe n'abajyanama mu buhinzi bashoje itorero.
Abayobozi batandukanye bari kumwe n’abajyanama mu buhinzi bashoje itorero.

Ngo iyo ntego igomba kugerwaho hatezwa imbere ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kuko aribo bakoresha amafaranga make kandi bagatanga akazi ku bantu benshi.

Intore z’abajyanama b’ubucuruzi icya mbere zisabwa gukora ngo ni ugufasha abaturage, babyaza ibitekerezo byabo imishinga kandi banabungura inama. Kuko “abaturage bashobora kuba hari nk’ikintu batarabona ariko mwebwe mukibona hakiri kare.”

Minisitiri Murekezi avuga ko iyo mishinga izashyirwa mu bikorwa ari uko abayihanze bafite amafaranga. Kugira ngo ayo mafaranga aboneke ngo ni uko begera amabanki n’ibindi bigo by’imari nka SACCO bikabaha inguzanyo.

Abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe ubukungu n'iterambere basabwe gushyiraho gahunda yo kuremera urubyiruko.
Abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’iterambere basabwe gushyiraho gahunda yo kuremera urubyiruko.

Ibyo ngo bikazakunda ari uko abajyanama mu bucuruzi bazaba bafashije abayuturage gutegura imishinga myiza, inononsoye, bakayishyikiriza BDF aricyo kigega gishinzwe guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, ubundi kikabishingira muri ayo ma banki, kibatangira ingwate ya 75%. Iki kigega kikaba noneho gikorera ku rwego rw’akarere.

Minisitiri w’Intebe avuga ko amafaranga yo mu mabanki akwiye gukoreshwa mu guhanga iyo mishinga mishya, ngo kuko amafaranga aguma mu banki gusa nta nyungu aba yinjiza mu gihugu.

Intore z'abajyanama mu bucuruzi zanahawe impamyabushobozi.
Intore z’abajyanama mu bucuruzi zanahawe impamyabushobozi.

Agira ati “Ifaranga riryamye mu murenge SACCO riba risinziriye. Ifaranga riva mu murenge SACCO rikaza mu mushinga w’umuturage, rikongera rikajya kubitswa mu murenge SACCO rikongera rikagurizwa abandi, riba rimaze kuba amafaranga atatu. Ari uko! ari uko! Rizamuka! Rizamuka!

Amafaranga ari mu ihembe, amafaranga yicaye muri banki ataguzwa ntabwo aba azana akamaro mun gihugu! Amafaranga agomba guhora iteka atembera, akabyazwa inyungu nyinshi.”

Minisitiri w’Intebe akomeza avuga ko n’abayobozi b’uturere nabo bagomba kugira uruhare mu kuzamura gahunda yo kwihangira imirimo mishya baremera urubyiruko rutandukanye ruba rudafite amikoro yo kubona igishoro ariko rufite ibitekerezo byiza by’imishinga.

Akomeza abwira abayobozi b’uturere ko ibyo bizajya binashingirwaho mu guha amanota uturere, harebwa imirimo mishya idashingiye ku buhinzi yahanzwe muri utwo turere.

Intore z’abajyamana mu bucuruzi, mu mihigo zigaragaza, irimo ko zizaharanira gufasha abaturage bo mu mirenge baturukamo kurushaho kwihangira imirimo iciritse kandi bagendeye ku mahirwe bafite muri iyo mirenge, aho gutekereza ku bibera mu mijyi gusa; nk’uko Joseph Mukasa Bajyinama, umwe muri izo ntore, abisobanura.

PM Murekezi asaba guhanga imirimo hibandwa cyane ku mirimo mito n'iciriritse.
PM Murekezi asaba guhanga imirimo hibandwa cyane ku mirimo mito n’iciriritse.

Agira ati “Icyo tuzashingiraho ni amahirwe dufite mu mirenge duturukamo. Hari ikindi cyari kigoye mu gihe gishize, akenshi abantu bagatekereza guhanga imishinga, batekereje ku mishinga migari, ariko ubungubu tubifashijwemo n’ikigega cya BDF, tuzibanda ku mirimo iciriritse, cyane ko naho tugiye gukorera hari ba bantu bacirirtse.”

Itorero ry’abajyanama mu bucuruzi ryatangiye tariki 02/02/2015, ryari rigizwe n’ibyiciro bibiri: Icya mbere cyari kigizwe n’intore 386 naho icya kabiri kigizwe n’intore 377. Izi ntore zose zaturutse mu mirenge yo mu turere twose tw’u Rwanda ndetse n’abandi bakoreraga ku turere.

Minisitiri w’intebe akaba asaba ko yazongera guhura nabo mu gihe kiri imbere barebera hamwe ko gahunda bihaye yo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi iri kujya mu bikorwa uko byifuzwa.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka