Guhinga ibihumyo bimuhemba nk’uwaminuje
Umuhinzi w’ibihumyo witwa Eularie Dusenge utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, avuga ko umurimo wo guhinga ibihumyo yiyemeje gukora kuva mu mwaka w’2010, umutunze kandi ukaba umuha amafaranga yenda kungana n’ay’umwarimu warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
Dusenge uyu ni we uhagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi b’ibihumyo mu Rwanda. Avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo ari wo murimo akora umunsi ku wundi, kandi ngo n’ubwo atigeze abara neza ngo abashe kumenya amafaranga ibihumyo bimuha, ngo abona atari munsi y’ibihumbi 150 ku kwezi.
Ati “urebye amafaranga mbona yenda kungana n’umushahara w’umwarimu w’umulisansiye ku kwezi. Ngereranyije, mbona nk’ibihumbi 150 ku kwezi.”

Ajya kwiyemeza gukora akazi ko guhinga ibihumyo ngo yahereye ku bushakashatsi yakoze yandika igitabo gisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
Agira ati “Njye nize ndi mukuru, nagiye kwiga kaminuza nari nsanzwe ndi umwarimu. Ibihumyo ni byo nakozeho ubushakashatsi njya kurangiza kaminuza. Narangije iki gitabo nararangije kumva ko ntazajya gushaka akazi, ko ubuhinzi bw’ibihumyo ari bwo ngomba gukora”.
Icyo akundira ubu buhinzi ni uko ngo budasaba ahantu hanini ho gukorera. Ati “ntibusaba ubutaka bunini. Ushobora kubyaza umusaruro ubutaka buto, ukiteza imbere. Ikindi kandi, dukoresha ibisigazawa by’ubuhinzi ubundi bidakenerwa. Bigatuma uzamura ubuhinzi bwawe kandi wakoresheje ibintu bidahenze”.

Muri ibi bisigazwa mu buhinzi Dusenge avuga harimo ibitiritiri, ibikenyeri, … bifashisha iyo bari gukora imigina y’ibihumyo, ari yo baba bazatera hanyuma bakeza ibihumyo. Kubera ko hari abahinzi b’ibihumyo batazi gukora imigina, abayikora na yo bayikuramo amafaranga.
Inzu bahingamo ibihumyo na yo ntihenze kuko akenshi iba yubakishije ibiti n’amashara. Icyakora, abateye imbere bashobora no kubihinga mu nzu isanzwe, icya ngombwa ni ukuba bafite uburyo bwo kuyishyiramo ubukonje ndetse n’ubushyuhe bukeya ibihumyo biba bikeneye kugira ngo byere.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
mwamfasha kubona numero za phone ko nifuza kugusura nkazakwigiraho,muzaba mukoze cyane,mu cyumweru gitaha naza kubasura
UBUHINZI NI INGENZI CYANE KUKO NATWE KANYOGOTE BUDUTEJE IMBERE BIHAGIJE.TWE DUHINGA INYANYA KANDI ZIMAZE KUTUMENYEKANISHA IYO ZA KIGALI,RUBAVU NDETSE NA UGANDA. MUZAZE MWIHERE IJISHO.
Imana ibaheza ku makuru muduhaye,niba bishoboka uyu mubyeyi yaduha numero ye turifuza kumwigiraho kuko afite ubumenyi buhagije ku bihumyo.