Gisagara: Ngo gusharija terefone z’abaturage bituma yinjiza ibihumbi 200 ku kwezi
Gakindi Emmanuel ukora akazi ko gusharija terefoni hafi y’inkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara akoresheje ibyuma bikoreshwa n’imirasire y’izuba, ku munsi ngo asharija terefoni zigera kuri 70, ngo bigatuma ashobora gutunga urugo no kwikemurira bimwe mu bibazo bikenera amafaranga.
Gakindi avuga ko mbere yo gukorera hafi y’Inkambi ya Mugombwa yabanje gukorera hafi y’inkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, ariko kuko ngo hadakunze gushyuha kandi akoresha izuba ahitamo kujya muri Mugombwa.

Kuri ubu Gakindi avuga ko abona agenda yiteza imbere abikesha uyu mwuga wo gusharija terefoni kuko ngo bituma abasha gutunga urugo rwe kandi n’umwenda afitiye banki yamufashije kugura ibikoresho yifashisha mu kazi ke kayishyura neza.
Ati “Maze amezi agera kuri 4 ariko kugera ubu mbona bigenda neza, nditunze n’umuryango wanjye kandi nishyura neza banki yangurije miliyoni imwe njya kugura ibi byuma.”
Gakindi avuga ko kandi mbere yo gukora aka kazi yari afite akandi yakoraga kamuhembaga nta kibazo, ariko aza gusanga akwiye kwikorera kugira ngo na we abashe kuzamuka, ahereye kuri bike ariko ngo abashe kugira icyo ageraho.
Ati “Burya nta cyiza nko kwikorera, ubu nsharija nka terefoni 70 ku munsi nkacyura ibihumbi 7000, urumva ko kwezi ntabura ibihumbi 200.000 kandi ugasanga ntacyo mbura.”
Uyu mugabo Gakindi aragira inama urubyiruko zo kwitabira umurimo, akavuga ko icya mbere ari ukwiremamo icyizere umuntu akumva ko ashoboye kandi ko nahaguruka agakora byose bizashoboka.
Na we ngo yageze aho abona ntaho agana ariko yiremamo icyizere none abona bigenda bishoboka.
Ati “Mbere nta cyizere cy’ejo nari mfite ariko niyemeje guhaguruka ndakora kandi mbo imbere ari heza.”
Ibyuma Gakindi Emmanuel akoresha bishobora gusharija telefoni zigera kuri 30 icyarimwe umunsi ngo ushobora gushari yakiriye telefoni 70.
Amafaranga akuramo akaba hagati ya 6000 na 7000. Kuri ubu kandi ngo akurikije uko agenda yiigama, abona azabasha kugenda yihangira ibindi bikorwa mu minsi ya vuba.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabe ayarya kubera ko ntibizatinda ,kubera ko Kagame wiyemeje kuvana abanya Rwanda mu mwijima , amurikira u Rwanda rwose ejo azaba yahagejeje amashanyarazi, icyo gihe buri wese akazajya asharija iwe.