Gisagara: Bitwaga abatishoboye none biyubakiye igorofa
Abaturage bo mu Murenge wa Nyanza ho mu Karere ka Gisagara bahabwa inkunga y’ingoboka bishyize hamwe bashaka uburyo baboza amasaziro meza, biyubakira inzu y’ubucuruzi ikodeshwa.
Babikesheje kwishyira hamwe muri koperative amizero y’ubuzima, abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka (direct Support) muri Gahunda ya VUP babashije kwiyubakira inzu yo mu bwoko bw’igorofa ikajya ikodeshwa yinjiza amafaranga ibihumbi 320 buri kwezi, azajya akomeza kunganira aba baturage.
Aba baturage bitwaga ko batishoboye ubu barashima ubufasha bahabwa bahamya ko bumaze kubageza ku kintu cy’ingirakamaro kandi kizabafasha gukomeza kuzamuka no kurushaho kugira amasaziro meza.

Dativa Nyiragikari, umwe mu bakecuru bagize iyi koperative ati “byose Leta yabikoze neza, turafashwa none tugeze no ku rwego rwo kwiyubakira inzu y’ubucuruzi, nta bwoba mfite rwose amasaziro yanjye ari kuba meza”.
Kuba abahabwa inkunga y’ingoboka barishyize bakaba kwiyubakira igorofa ngo ni urugero rwiza ku rubyiruko rushishikarizwa kwihangira imirimo.
Habanabashaka Innocent ni umwe mu rubyiruko ruharanira gutera imbere aho yatangiye acuruza amandazi mu myaka 15 ishize ubu akaba ageze ku modoka ifite agaciro ka miliyoni 15.
Icyo asaba urubyiruko ni uguhaguruka bagakora kuko ngo kuri we niba n’abantu bakuru babigeraho urubyiruko atari irwo rwabinanirwa.
Ati “Jye urubyiruko twirirwana ndabirubwira buri gihe, nkabashishikariza gukora batikoresheje kuko ntabwo gutera imbere byizana umuntu arabikorera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi nawe avuga ko kuba aba bahabwa inkunga y’ingoboka barabashije kwiyubakira inzu ikodeshwa ari ikintu cyiza gikwiye kubera buri wese urugero rwo kwihangira umurimo.
Anasaba kandi aba biyubakiye inzu ko batayikodesha gusa ahubwo nabo bashobora kuyibyaza undi musaruro bakaba bafata umuryango umwe nabo kawucururizamo nk’imyaka.
Ati “Uru ni urugero rwiza mu kwihangira imirimo kandi ni n’intangiriro y’ibindi bikorwa kuko iyi nzu izabyazwa umusaruro, icururizwemo cyangwa ikorerwemo n’ibindi bikorwa, ni igikorwa rero cy’iterambere cyiyongereye mu karere”.
Iyi koperative amizero y’ubuzima igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 248 bose bahabwa inkunga y’ingoboka, ni ukuvuga amafaranga ari hagati ya 7500 n’ibihumbi 21 buri kwezi, naho inzu biyubakiye ikaba ifite agaciro ka miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|