Gicumbi: Ivugururwa ry’umujyi ryitezweho kuzamura abawukoreramo

Abacururiza mu Mujyi wa Byumba basanga kuvugurura inyubako z’ubucuruzi zikongerwaho izindi nzu hejuru bizabafasha kwagura ubucuruzi bwabo no kubateza imbere.

Iyo utembera Umujyi wa Byumba, ubona amazu menshi ashaje ku buryo abahatuye bavuga ko ari yo ntandaro yo kudakurura abashoramari bo ku rwego rwo hejuru, nk’uko bigenda bigaragara mu yindi mijyi y’igihugu.

Inyubako eshatu ni zo zonyine zubatswe mu buryo bugezweho muri aka karere.
Inyubako eshatu ni zo zonyine zubatswe mu buryo bugezweho muri aka karere.

Gregoire Ntagozera, umwe mu bacururiza muri uyu mujyi, asanga kuwuvugurura bizakurura ishoramari ryagutse n’abakora ubucururzi buciriritse bakabona aho barangura kuko kugeza magingo aya bajya kurangura mu Mujyi wa Kigali ibicuruzwa byose.

Agira ati “Bizafasha abacuruzi batandukanye gutera imbere bitewe n’uko umujyi uzaba usa neza ndetse abantu baratangiye kuhagana kubera ibintu bitandukanye bizaba bihakorerwa.”

Ndamukunda Israel we avuga ko kuvugurura aya mazu kandi bibarinze igihombo baterwaga n’uko amwe muri yo yavaga imvura yagwa ibicuruzwa byabo bikanyagirwa.

Avuga ko yagize igihombo cy’amafaranga agera ku bihumbi 80Frw mu mwaka ushize, kuko hari ibicuruzwa bye byari byanyagiwe.

Kuvugurura umujyi byatangiranye no kuvugurura amazu y'ubucuruzi.
Kuvugurura umujyi byatangiranye no kuvugurura amazu y’ubucuruzi.

Musenyeri wa EAR Byumba, Ngendahayo Emmanuel, itorero rifite amazu y’ubucuruzi rikodesha, avuga kuvugurura inyubako yabo iri mu Mujyi wa Byumba ari uburyo bwo gukomeza guteza umujyi imbere no kugira ngo urusheho gusa neza.

Amara impungenge abacuruzi ko batazapfa kuzamura ibiciro by’ubukode kubera ivugurura, kuko umuryango umwe w’ubucuruzi bari basanzwe bawukodesha ku bihumbi 39Frw ku muryango muto naho umunini bakawukodesha ibihumbi 137Frw.

Inyinshi mu nyubako z'Umujyi wa Byumba zirashaje kandi ntizijyanye n'igihe.
Inyinshi mu nyubako z’Umujyi wa Byumba zirashaje kandi ntizijyanye n’igihe.

Ati “Inyubako nizuzura tuzakomeza kuzikodesha uko bisanzwe, twazamura ibiciro tubonye ko ubucuruzi bwabo bugenda.”

Ubuyobozi bw’akarere bushima iyi gahunda kandi buvuga ko yanatanze akazi ku bakora imirimo y’amaboko, kuko bahabonera akazi.

Bamwe mu bakora akazi ko gusana aya mazu bemeza ko bashobora gukorera 2000Frw ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka