Gicumbi: Bamaze gukusanya miliyoni zirenga 13 zo kuzasana amazu y’abarokotse Jenoside
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 abaturage bo mu karere ka Gicumbi bamaze gukusanya miliyoni 13 zo kuzasana amazu y’abarokotse.
Iyo nkunga izasana amazu 194 agera muri 22 muri yo akazasanwa aherewe hasi muri fondasiyo kuko yangiritse bikabije; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ufite mu nshingano ze abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Gicumbi Mwanafunzi Deogratias.
Mwanafunzi avuga ko hashize imyaka itanu abaturage igikorwa cyo guharanira kwigira baracyigize icyabo aho bafata iya mbere mu gutera inkunga abasigajwe iheruheru na Jenoside.

Rwirangira Diodore ushinzwe Urubyiruko Umuco na Siporo ubu akaba ari nawe uri mu gikorwa cyo kwibuka atangaza ko bafashe igihe cyo kwigisha abaturage “guharanira kwigira bafashanya kwifasha” akaba ari muri urwo rwego habaho igikorwa cyo gutanga amafaranga mu gihe cy’ibiganiro bakayashyira mu kebo k’ubumwe kugirango iyo nkunga izafashe abarokotse batishoboye.
Nta rindi banga bakoresha uretse kwigisha abaturage umutima ukunda no guharanira iterambere rya buri wese.
Amafaranga azava muri iki gihe cy’icyunamo azongerwa ku nkunga ya miliyoni 17 ikigega FARG cyateyemo inkunga ako karere mu ngengo y’imari yako, ndetse hari n’indi miryango itegamiye kuri Leta yagiye yemera inkunga z’amasima, amabati n’ibindi.
Izo nkunga zose zisana amazu yo mu mirenge ya Muko, Mutate na Bukure. Iki gikorwa kandi cyatangiye gukorwa kuko hari amazu amwe mu murenge wa Mutete yatangiye gusanwa.

Umwe mu barokotse Jenoside utuye mu murenge wa Byumba, Gashumba Fabrice bakunze kwita Gisabo atangaza ko ubu abaturage ba Gicumbi bafite igikorwa cyiza cyo gukusanya inkunga nk’iyo yo gufasha abarokotse.
Gusa we asanga bitakagombye gukorwa mu gihe cyo kunamira inzirakarengane ahubwo byakagombe gukorwa buri gihe kuko baba bacyene ubufasha n’abababa hafi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ko hari n’andi mazu amaze igihe atangazwa ko azasanwa bigezehe?nka manyagiro muko n’ahandi. bikaba bimaze imyaka myinshi kdi icyokibazo kizwi.