Gatsibo: Umuhanda Rusumo-Kagitumba ugiye kwagurwa
Hagiye gutangira gukorwa inyigo y’uburyo umuhanda Rusumo–Kagitumba uzagurwa ukongererwa metero z’ubugari wari usanganywe, iyi nyigo biteganyijwe ko mu mezi abiri izaba yarangiye igahita ishyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), kugira ngo nacyo gitangire ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Ibi byemejwe kuwa gatatu tariki 14/01/2015 mu nama yari ihuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, ubuyobozi bwa RTDA, Sosiyete yatsindiye kubarura ibizangizwa n’uyu mushinga wo kwagura uyu muhanda, hamwe n’abayobozi b’imirenge n’utugali uyu muhanda ucamo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Rukundo William, avuga ko mu gutegura inyigo yo kwagura uyu muhanda hazanibandwa ku kureba ingaruka iki gikorwa gishobora kuzagira cyane cyane ku bikorwa by’abaturage byegereye aho umuhanda uzaca bizimurwa.

Yagize ati “Iki gikorwa ni ikiciro cya mbere, kikaba kigamije gukora isuzumangaruka ryazabaho mu gihe uyu mushinga wo kwagura uyu muhanda uzaba utangiye gushyirwa mu bikorwa, natwe nk’ubuyobozi icyo tugiye gukora ni uguteguza abaturage tuyobora kugira ngo igikorwa kizatangire bariteguye”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nta mbogamizi zizabaho ku baturage bari mu nkengero z’aho umuhanda uzanyura, kubera ko abaturage bamaze kumva neza ikibagirira akamaro mu iterambere ryabo, hakaniyongeraho ko bazahabwa ingurane z’imitungo yabo.
Umukozi wa RTDA ushinzwe by’umwihariko ibijyanye n’ingurane ihabwa abimuwe aho igikorwa kizanyura, Munyaneza Thadée avuga ko inyigo y’ishyirwa mu bikorwa ryo kwagura uyu muhanda isigaje amezi abiri ngo irangire, ubu ngo hakaba hasigaye ibirebana no kureba uko abaturage bahabwa ingurane bakimuka.
Mu kwagura uyu muhanda, igice kizanyura mu Karere ka Gatsibo kingana na kirometero 42, umuhanda ukaba uzanyura mu Mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Rugarama, Rwimbogo, Gitoki na Kabarore.
Usibye igice kizanyura mu Karere ka Gatsibo, ubusanzwe biteganyijwe ko uyu muhanda uzaturuka ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe ukazasorezwa ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyaguka ry’ibikorwaremezo ni byiza cyane kuko rifasha ubukungu bw’igihugu kwihutishwa binyuze mu buhahirane n’uduce tw’igihugu cg se ibihugu duturanye