Gakenke: Urubyiruko rurasabwa gukora kuko bishoboka, icya ngombwa ngo ni mu mutwe
Ubwo kuri uyu wa 12/08/2014 ku isi hose bari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, mu Karere ka Gakenke uyu munsi ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu murenge wa Mugunga urubyiruko ruhatuye rukaba rwifatanyije na Hon Philbert Uwiringiyimana uhagarariye urubyiruko mu nteko ishingamategeko.
Mu byagarutsweho harimo impanuro nyinshi zagiye zihabwa urubyiruko rwerekwa ko aribo mbaraga z’ejo hazaza z’igihugu, akaba ari nayo mpamvu uru rubyiruko rwasabwe gushyira imbaraga mu gukora runahanga udushya kugira ngo rurusheho kwiteza imbere.
Zimwe mu mpamvu zatumye uyu munsi wizihirizwa mu murenge wa Mugunga ni ukugira ngo bamwe mu rubyiruko batuye kure y’imijyi nabo bajye bibona muri gahunda za leta n’ibindi bikorwa byose by’iterambere bifitiye igihugu akamaro.

Rumwe mu rubyiruko rufite ibyo rumaze kugeraho rwasuwe runerekana ibikorwa byarwo rwagezeho ariko kandi kubasura ngo bikaba ari ukugira ngo bagire ubutumwa batanga bwafasha na bagenzi babo kugira ngo nabo babashe kwihangira umurimo, nk’uko byasobanuwe n’uhagarariye urubyiruko mu nteko ishingamategeko, Hon Philbert Uwiringiyimana.
Ati “nkaba nabwira urubyiruko y’uko gutera imbere nabwo bivuga kuba ufite akazi ka leta gusa, ahubwo uramutse ufite akazi wikorera wihangiye ku giti cyawe ushyizeho umutima wawe nibyo byagufasha kurusha uko wajya gukorera abandi”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano Zephyrin Ntakirutimana, yabwiye urubyiruko ko aho u Rwanda rugeze nta musore cyangwa inkumi wari ukwiye gutegereza ko iwabo aribo bamugurira ibyo akeneye byose.
Ati “nta mujene (jeune) wagakwiye gusaba iwabo isabune, nta n’uwagasabye amavuta yo kwisiga kuko iyo ukibisaba, iyo batabiguhaye usigara nawe usa nabi uri umwanda gusa”.
Ibi rero ngo bakazabifashwamo n’uko buri wese byibuze yakorora inkoko eshanu kuko ziramutse zitera amagi bishobora kuba byakemura bimwe muri ibyo bibazo bitarinze gusaba ko umuntu ategereza guhabwa.
Bamwe mu rubyiruko rwasuwe ni urugiye rufite ibikorwa bitandukanye by’ubworozi kandi rwagiye rugeraho atari uko hari icyo rwari rurushije abandi, ahubwo kuri rwo ngo ni ugushirika ubute rugakura amaboko mu mifuka nk’uko rubisobanura.

Flavien Niyigena afite imyaka 29 akaba umuyobozi wa koperative Icyerekezo cy’urubyiruko ikorera mu murenge wa Mugunga, ikora ibijyanye n’ubworozi bw’ingurube n’inkoko hamwe n’intama. Asobanura ko kubona akazi kajyanye n’amashuri bitoroshye ariko kandi umuntu iyo ahisemo kwikorera ntakimubuza gutera imbere.
Ati “kwikorera nicyo cya mbere kiruta ibindi ibintu, hano hanze hari n’ibigo by’imari byita ku bajene ku buryo iyo ufunguye umutwe ukabyegera babasha kuba bagufasha mu gutangira kandi ntibumve ko gutangira bisaba amafaranga menshi”.
Teodette Nzamukosha w’imyaka 23 avuga ko yari abayeho ntaho afite ho gutura ariko akaba yaraje kwishakamo igisubizo ubundi agatangira guhinga yiharika kuri ubu akaba yaramaze kuguramo inzu yo guturamo.
Ati “nageragezaga guhinga nkiharika ibyo mbonyemo nkagurisha, amafaranga nkuyemo nkayakoresha kugeza aho mboneye ahagije nguramo uwo mudugudu”.
Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Rubyiruko: Tubungabunge ubuzima bwacu bwo mu mutwe, turusheho kwiteza imbere”.
Mu Karere ka Gakenke habarirwa urubyiruko rusaga ibihumbi 135 mu baturage basaga ibihumbi 330 batuye kano karere.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rubyiruko, dufite umwanya wo gukora kandi n;igihugu cyacu kiradushyigikiye , ahasigaye ni ahacu