Gakenke: Abaturage barashima ingabo ko zibafasha mu iterambere
Ubwo kuri uyu wa 17 Kamena 2014 mu Karere ka Gakenke hatangizwaga ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ingabo (Army Week), abaturage bishimiye uburyo ingabo za RDF zigira uruhare mu kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bibafitiye akamaro.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga ubwo bifatanyaga n’ingabo mu gikorwa cyo gukora umuhanda uturuka Buranga mu Murenge wa Kivuruga werekeza ku isoko ry’ahitwa kumurambo mu Murenge wa Janja.

Anasitaziya Nyampinga w’imyaka 35 utuye mu Kagari ka Ruhinga avuga ko ashimira cyane ingabo z’igihugu uburyo zitanga kuko iyo bamanutse bakaza kwifatanya n’abaturage bibatera imbaraga bikanabashimisha.
Ati “kuba koroneri yaza agafata isuka agakora umuganda ni byiza cyane, ni Umunyarwanda kandi nawe yishimira ibyiza bya Leta iyo rero baje tugafatanya turanezerwa cyane”. Nyampinga yongeraho ko mbere ya 1994 utashoboraga kubona umusirikare yifatanya n’abandi baturage mu muganda.
Ati “Iyi Leta rero njye ndayemera kuko yaba Perezida cyangwa undi muyobozi duhurira ku muganda nta gahato tukaza twizanye tugahura nabo kandi tugakora umuganda twisanzuye tuganira, cyera nta muturage wahuraga n’abayobozi”.
Theoneste Baziririguye nawe utuye mu Kagari ka Ruhinga avuga ko icy’ingezi yabonyemo ari uko iyo ingabo cyangwa abayobozi bamanutse bakaza kwifatanya n’abaturage mu bikorwa byabo bigaragaza koko bwa buyobozi bwiza bwegereye abaturage.

Baziririguye akomeza avuga ko uriya muhanda bakoze aribo ufitiye akamaro cyane bakaba nabo bagomba gukomeza igikorwa ingabo zabo zatangije kugirango uyu muhanda uzarangire kuburyo bazajya bagera ku isoko ku murambo nta macyemwa.
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Gakenke na Rulindo, Lt Col Peter Kagarama, yabwiye abaturage ko igikorwa batangije mu cyumweru cyahariwe ingabo kigamije kwerekana ko n’ingabo zidatererana abaturage.
Ati “iki gikorwa ni icy’icyumweru cyahariwe ingabo ibyo bita Army week, kikaba kigamije kwerekana ko n’ingabo zidatererana abaturage b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu”.
Lt Col Kagarama akomeza asobanurira abaturage ko n’ingabo ari Abanyarwanda nk’abandi kandi bagomba gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere hamwe no kugirango igihugu kirusheho kugira amahoro”.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, nawe yabwiye abaturage ko kino cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo zifatanyije n’abaturage kandi hateganyijwemo n’ibindi bikorwa byinshi byose biba bigamije kwitegura umunsi wo kwibohora.

Umuyobozi w’akarere akomeza asobanurira abaturage ko uretse uyu muhanda wakozwe ko muri kino cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo hateganyijwemo n’ibindi bikorwa.
Ati “ubu ngubu guhera kuwa 25 kamena 2014 ibitaro bikuru bya gisirikare bizaza gufasha abagenerwabikorwa ba FARG bagiye bakomeretswa abandi bagasigirwa ubumuga n’ibihe bya Jenoside”.
Ibi bikorwa by’umuganda byakozwe ahantu hangana na Kirometero 1.5 (km) bizaguhabwa agaciro kari hagati y’amafaranga miliyoni 1.5 na 2.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|