GISAGARA: Ku myaka 21 amaze kwiteza imbere

Robert Irambona utuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara avuga ko yiteje imbere ahereye ku gishoro gito mu bucuruzi akora, none ubu akaba ageze aho ntawe ashobora gutegera amaboko.

Irambona ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu mudugudu w’Agataba, mu Kagari k’Akaboti, mu Murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara.

Avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi yasanze kubona akazi muri Leta atikoreye bishobora kutoroha. Aha niho ngo yatangiye gucuruza utuntu duto duto kugira ngo abone aho ahera none ubu afite iduka rimwungura amafaranga arenga ibihumbi 50 ku kwezi.

Mu byo avuga ko yagezeho mu mwaka amaze akora ubu bucuruzi ni ukuba yiha icyo akenera mu buzima akakibona ntawe ategeye amaboko kandi amaze no kwizamurira inzu ya kijyambere.

At “Natangiriye hasi, ariko ndi kuzamuka kuko ubu ndambara neza nta kibazo, aho nshaka kujya ndahajya ndi no kuzamura inzu igendanye n’igihe hano ku isantere ya kansi”.

Ubucuruzi bwe bumwinjiriza ibihumbi 50 buri kwezi bikaba byaramurinze gutega amaboko.
Ubucuruzi bwe bumwinjiriza ibihumbi 50 buri kwezi bikaba byaramurinze gutega amaboko.

Mu gihe hari urubyiruko ruvuga ko kubura igishoboro bishobora kuba imbogamizi mu kwizamura, Irambona avuga ko ibyo biterwa n’uko hari nk’ababyeyi bamwe badateganyiriza abana babo.

Avuga ko kuba iwabo barabyaye abana bake byatumye bamubonera umurima agurisha bityo amafaranga yavuyemo ayagira igishoro mu bucuruzi bwe. Aha ni naho ahera asaba ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera kugira ngo bashobore guha abana babo amahirwe yo kugira intangiriro nziza y’ubuzima ku bwabo.

Irambona anagira inama urubyiruko arusaba gutinyuka gukora cyane kandi rukagira intego mu buzima rwirinda gusesagura mu rwego rwo kwigeza ku iterambere rirambye.

Asanga kandi ubuyobozi bukwiye gukomeza gushyira ingufu mu guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwihangira imishinga.

Ati “Twe urubyiruko tuba dushaka ya mafaranga aza ako kanya kandi tugahita tunayakoresha, dukenera rero utuba hafi, inama z’ubuyobozi ni ngombwa, hari abumva ibigega nka BDF batanazi uko bikora n’aho bikorera, bakwegera urubyiruko rero kandi n’izo nkunga niba zitangwa zigasohoka koko tukabibona”.

Ibarura ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda riheruka mu mwaka wa 2012 ryerekana ko 3,4% by’abanyarwanda bugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri. Muri bo abarenga miliyoni 2 ni urubyiruko, aho urugera kuri 67% ruri hagati y’imyaka 16 na 34 y’amavuko.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka