Ejo hazaza ha Afurika ngo ntihazaba heza niba amazi akomeje kubura, imijyi ikaba utujagari

Abayobozi n’impuguke mu by’amazi n’imiturire inoze bitabiriye inama ya Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 23/05/2014 i Kigali basanga kubura amazi meza no kutanoza imiturire y’imijyi, ari imbogamizi kuri ejo hazaza h’umugabane w’Afurika.

“Niba nta gikozwe, mu myaka 50 iri imbere Afurika izaba ari wo mugabane wonyine ku isi wibasiwe n’impfu nyinshi, kubera kubura amazi meza, isuku n’isukura; ni nawo mugabane uzaba ufite umubare munini w’abantu bafite imirire mibi, kuri ubu bamaze kugera kuri 1/3 cy’abawutuye”, nk’uko byasobanuwe na Dr. Mohamed Ait-Kadi, impuguke mu by’ubuhinzi mu gihugu cya Maroc.

BAD yize ku kibazo cy'ibura ry'amazi meza ku Banyafurika.
BAD yize ku kibazo cy’ibura ry’amazi meza ku Banyafurika.

Yavuze ko Leta zo muri Afurika zitarekura ingengo y’imari ihagije mu bikorwa byo gutanga amazi ku baturage, nyamara ngo ari yo akoreshwa mu mirimo yose yo kuzamura ubukungu, kandi ko ubuhanga bukoreshwa mu kuyatanga ngo bworoshye cyane.

Ministiri w’umutungo kamere mu Rwanda, Stanislas Kamanzi wari mu batanze ikiganiro, yemeza ko ku ruhande rw’u Rwanda hari gahunda ya Leta gutanga amazi meza ku baturage, nk’uko ngo biri mu ntego z’ikinyagihumbi, ariko ko muri rusange ibihugu bigomba guha uburemere ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Imijyi muri Afurika yibasiwe n’imyuzure n’utujagari

Abaganiriye kuri ejo hazaza h’imijyi ya Afurika, bavuga ko impamvu imijyi ikomeje gusenywa n’imyuzure, ari uko yagiye ishyirwaho mu buryo bwihuse bw’akajagari, hatabayeho kubanza gushyiraho ibikorwaremezo byo kuyirinda kwangirika.

Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, ni kamwe mu duce twibasirwa n'imyuzure.
Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, ni kamwe mu duce twibasirwa n’imyuzure.

“Inama zibanze ku bibazo birimo iby’amafaranga n’aho yava; nyamara abafata ibyemezo mu by’ubukungu birengagije iby’ibanze bigize umwihariko mu buzima bw’abantu, ibi biratuma ntawamenya uko imijyi y’ejo hazaza izaba imeze”, nk’uko umushakashatsi ku rwego mpuzamahanga Prof. Ivan Turok yabitangaje.

Turok asanga ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe iterwa no kohereza mu kirere imyuka ihumanya, ari indi mpamvu ikomeye yo guteza imyuzure mu mijyi, gukama no kwangirika kw’amazi; nyamara ngo ibihugu byinshi ntibirashyira imbaraga zihagije mu kugabanya iyo myuka yoherezwa mu kirere.

Abitabiriye inama bashyira icyo kibazo ahanini ku nganda z’ibihugu byateye imbere, ariko ibihugu bya Afurika nabyo ngo ntibyitaye ku gushaka ingufu zidahumanya nk’izituruka ku ngomero z’amashanyarazi, mu rwego rwo kwirinda gutema amashyamba agabanya iyo myuka no kudakoresha ingufu zirekura imyotsi.

Inama isanga imiturire y’akajagari mu mijyi iterwa no kubura imirimo kw’abaturage baba mu cyaro, bigatuma bimuka bajya kuyishakira mu mijyi aho bahita bubaka utuzu tw’akajagari tujyanye n’ubushobozi buke bwabo.

BAD yize kuri ejo hazaza h'imijyi ya Afurika.
BAD yize kuri ejo hazaza h’imijyi ya Afurika.

Impuguke zigira inama ibihugu gushyiraho imijyi mito mito ijyanye n’amikoro y’abantu baciriritse, kugira ngo bigabanye kujya gutura mu tujagari mu mijyi minini.

Inama ya BAD yari iteraniye i Kigali muri iki cyumweru yashojwe kuri uyu wa gatanu tariki 23/5/2014, aho iyi banki nyafurika itsura amajyambere yumvise ibyo igomba gushingiraho mu gutanga inkunga n’inguzanyo ku bihugu.

Perezida wa BAD, Donald Kaberuka, yavuze ko abafatanyabikorwa batanze inkunga ingana na miliyari imwe y’amadolari, yo gufasha ibihugu bivuye mu ntambara kongera kubaka ibikorwaremezo.
Iyo nkunga ikaba yiyongera ku yo Banki y’isi yemeye gutanga ingana na miliyari 10 z’amadolari, yo kunganira mu bikorwa binyuranye by’iterambere mu bihugu bya Afurika.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka