Busasamana: Ngo ibyo Perezida Kagame yagezeho ntawe uzabisenya bareba

Ubwo tariki 15/07/2014 abaturage b’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bamurikaga bimwe mu bikorwa byagezweho mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye babyishimiye batangaza ko ibyo byose babikesha umukuru w’igihugu Paul Kagame ngo niyo mpamvu nta muntu n’umwe bazaha urwaho rwo kubisenya.

Muri iri murikabikorwa ryabereye ku biro by’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 15/07/2014 abaturage berekanye ibikorwa bishingiye ku bugeni, ubukorikori, ubuhinzi n’ubworozi bagezeho muri iyi myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.

Nk’uko mu ntero n’inyikirizo abo baturage bagiye babivuga ngo ibi byose babigezeho ku bw’imiyoborere myiza irangajwe imbere n’umukuru w’igihugu Paul Kagame wahaye abagore ijambo ndetse akanegereza abaturage ubuyobozi buri wese yibonamo kandi akagira uruhare mu bimukorerwa.

Ibishimo byari byose mu muhango wo kumurika ibyo umurenge wa Busasamana wagezeho.
Ibishimo byari byose mu muhango wo kumurika ibyo umurenge wa Busasamana wagezeho.

Muri uyu muhango wo kumurika ibyo bagezeho ndetse bakagerekaho no kubyishimira batangaje ko iri terambere bagezeho mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali batazemera ko hagira uwabaca mu rihumye ngo abisenye.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko hari impamvu zo gushyigikira ngo kuko ntibufuza gusubira aho u Rwanda rwari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muganamfura Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuremge wa Busasamana ari nawo wakoresheje ibi birori byerekana ibyo abaturage bagezeho bafatanyije n’ubuyobozi yishimiye ko imyumvire y’abaturage ayoboye yagiye ihinduka uko imyaka yagiye ishira.

Yagize ati: “Ubwisungane mu kwivuza abaturage bamaze kumva akamaro kabwo kuko ubufite arivuza ku mafaranga make kandi ntibibuze ko yitwabo mu buryo bukwiye”.

Imboga ziri mu byo abaturage ba Busasamana bamuritse bishimira umusaruro.
Imboga ziri mu byo abaturage ba Busasamana bamuritse bishimira umusaruro.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Busasamana yakomeje avuga ko imihigo y’umuryango, umudugudu, akagali kugera ku rwego rw’umurenge yagezweho ku gupimo kiri hejuru ya 90% ndetse binarengaho.

Yibukije abaturage ko ibyiza bamaze kugeraho ndetse nabo ubwabo bishimira bagomba gukomeza kubibungabunga neza bakabigira ibyabo kurushaho ngo kuko iyo byangiritse bigira ingaruka kuri buri wese.

Bishimira ibi byagezweho banahembye utugari twabaye indashyikirwa duhabwa ibyemezo by’ishimwe. Muri utwo tugali twaje ku mwanya wo kuba indashyikirwa harimo akagali ka Kavumu, Rwesero na Kibinja naho udusigaye twise abakomeza mihigo ariko dusabwa gukomeza gukora cyane.

Abaturage batuye umurenge wa Busasamana bitabiriye ibyo birori ari benshi.
Abaturage batuye umurenge wa Busasamana bitabiriye ibyo birori ari benshi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, waje kwifatanya nabo muri ibi birori ndetse akaba yari n’umushyitsi mukuru muri byo yashimishije n’intambwe abaturage b’umurenge wa Busasamana bamaze kugeraho batera imbere mu bukungu n’imibereho myiza.

Yagize ati: “Umuntu uje wese abaturage b’umurenge wa Busasamana nibo bagaragaza isura y’akarere muri rusange kuko niwo ubarizwamo ibiro by’akarere ka Nyanza ndetse n’icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo niho kibarizwa”.

Abaturage bari muri ibi birori bashimye muri rusange ko uruhare rwabo rwabaye muri byinshi byiza bagezeho birimo ibikorwa remezo n’ibindi hagamijwe gukomeza kwiyubaka nyuma y’uko jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yari imaze gusenya byinshi mu gihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba baturage bafite isuku rwose, ariko uriya musore ipantalo yambaye iramuhera!!

alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

kabisa ntibazabyemere kuko imbaraga yakoresheje zirahagije kugirango natwe tumushyigikire kandi dufate iya mbere mukwiyubakira igihugu.

Rubavu yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka