Burera: Imiryango 200 irahamya ko yavuye mu bukene

Imiryango 200 yo mu Murenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera, imaze umwaka wose ifashwa kwikura mu bukene ndetse no kwihaza mu biribwa, ihamya ko ubu yamaze kwikura mu bukene ku buryo igambiriye gukomeza kugera ku iterambere.

Guhera mu kwezi kwa 10/2013 nibwo umushinga Partners In Health (PIH) ubinyujije muri gahunda yayo yo kwihaza mu biribwa (Food Security) watangiye gufasha iyo miryango yari ikennye kurusha iyindi, yatoranyijwe mu Murenge wa Bungwe.

Iyo miryango yashyizwe muri koperative ubundi yigishwa kwibumbira mu matsinda mato yo kwiteza imbere. Bigishwa gushyira hamwe imbaraga, aho bizigamira amafaranga y’u Rwanda 200 buri cyumweru.

Ayo mafaranga ngo iyo amaze kugwira nyirayo ahiga icyo azayakuramo cyangwa ukennye kurusha abandi muri bo bakamuguriza akayakoresha mu byo akeneye.

Ayo matsinda kandi yahawe amatungo magufi arimo inkwavu, intama za kijyambere, n’inkoko, yamaze kororoka ku buryo bagiye bafataho ayo bagurisha bakabona amafaranga yo kwikenura.

Bigishijwe guhinga imboga nk’amashu, n’ibindi bihingwa birimo ibihumyo bitanga umusaruro ariko bihingwa ku buso buto. Ibyo bihingwa nabyo iyo byeze bakuramo ibyo barya ibindi bakabigurisha, amafaranga babonye bakaguramo ibyo bakeneye.

Batojwe guhinga imboga zibafasha kunoza imirire izindi bakagurisha.
Batojwe guhinga imboga zibafasha kunoza imirire izindi bakagurisha.

Abagize ayo matsinda bahamya ko ubu bamaze kuva mu bukene mu gihe cy’umwaka gishize batozwa kandi bafashwa kwikura mu bukene.

Musabyimana Viviane, avuga ko atarajya muri ayo matsinda bacaga inshuro, bahingira abantu kugira ngo babone icyo bararira rimwe bakabura ibiraka, bakaburara.

Ngo amafaranga yizigamira yaragwiriye agera ku bihumbi 18 asaba abo mu itsinda arimo kumuguriza amafaranga ibihumbi birindwi kugira ngo yatishe umurima wo guhingamo ibishyimbo, kuko nta murima yagiraga.

Musabyimana avuga ayo matungo yahawe ndetse n’ayo mafaranga yizigamira byatumye umuryango wikura mu bukene: abasha kubona ibyo kugaburira umuryango we, abona kandi n’amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Ubu aho ngeze abana banjye bararya nta kibazo, niba mfite ikibazo ndagenda nkakibwira uwo mu itsinda, bakagikemura nta kibazo.”

Yongeraho ko aharanira gukomeza gutera intambwe ijya imbere.

Musabyimana atanga ubuhamya ko atakiburara kubera kwibumbira mu matsinda.
Musabyimana atanga ubuhamya ko atakiburara kubera kwibumbira mu matsinda.

Umuryango PIH ukomeza kuba hafi ayo matsinda uyafasha mu buyo butandukanye cyane cyane ubahugura guhindura imyumvire, bakishakamo ibisubizo, bagakora bakitera imbere.

Muri ayo matsinda harimo abafasha myumvire baba intangarugero ku bandi, bafata iya mbere mu guhwitura abandi, babashishikariza gukorera hamwe, kwizigamira baharanira kwikura mu bukene. Abo ni nabo bahagararira ayo matsinda.

Gakwenza Servilien, umwe muri abo bafasha myumvire uhagarariye itsinda “Duharanire iterambere dufatanya” avuga ko mbere yari umukene ku buryo atatinyukaga kujya naho abandi bari.

Nyuma yo gushyirwa mu matsinda y’abatishoboye yatangiye kwiteza imbere, amenya guhinga kijyambere ibigori n’ibishyimbo. Ngo yaje guhinga ibyo bihingwa arabisarura akuramo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, abasha gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu ye.

Agira ati “Ubu ndi umwe nanjye mu bantu (bo mu murenge wa Bungwe) batangiye gucana (amashanyarazi) bitewe n’utwo dufaranga”.

Akomeza avuga ko abafashamyumvire bo muri ayo matsinda bahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 buri kwezi nayo akabafasha cyane bakikenura mu buryo butandukanye.

Ikindi ngo ni uko aharanira gukora ku buryo ateganya gutangira ubucuruzi bw’ubushera ndetse n’ubuconsho, akizera ko igihe kizagera akava mu bafashwa.

Abaturage bari batishoboye bo mu murenge wa Bungwe bahamya ko kwibumbira hamwe byabakuye mu bukene.
Abaturage bari batishoboye bo mu murenge wa Bungwe bahamya ko kwibumbira hamwe byabakuye mu bukene.

Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Bungwe bari muri ayo matsinda bahamya ko abafasha kwikura mu bukene. Ngo iyo bagujijemo amafaranga bakeneye, bayishyura bitarenze amezi atatu, bagatanga inyungu ya 5%. Ayo mabwiriza ariko ngo ashyirwaho bitewe n’itsinda runaka.

Ikindi ni uko ayo matsinda yose yibumbiye muri Koperative yitwa “Duharanire Kugira Ubuzima Bwiza Duharanira Kwigira”. Muri iyi koperative bigishijwe guhinga kijyambere aho bahinga ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, amashaza ndetse n’ibirayi.

Ubu bafite umurima wa hegitari eshatu batishije, uhinzemo ibigori bitaraheka.
Basaruye kandi toni 10 z’ibirayi aho bagurishije toni eshanu, izindi eshanu bakazibika ngo bazazikuremo imbuto bazahinga n’indi bazagurisha ku bandi bahinzi.

Abo baturage bavuga ko ubwo buhinzi nabwo butuma bakomeza kwikura mu bukene bagana iterambere. Ngo amafaranga bakuramo barayabika, bakazajya bayakoresha bitewe n’icyo abanyamuryango bakeneye.

Mu byo umushinga PIH ufashamo abanyarwanda kubungabunga ubuzima bwabo, harimo ibikorwa by’ubuvuzi. Gusa ariko ngo kutagira ubuzima bwiza si ukuba umuntu arwaye kuko hari n’ibindi bituma ubuzima bw’umuntu butamera neza birimo inzara n’ubukene muri rusange.

Habinshuti Antoinette, umuyobozi mukuru wungirije wa PIH mu Rwanda, avuga bataba bageze ku nshingano zabo mu gihe baha abarwayi cyangwa abaturage muri rusange umuti gusa batabona icyo bawurisha.

Habinshuti (wambaye umutuku) avuga ko bazakomeza kuba hafi amatsinda y'abaturage kugira ngo bakomeze kwivana mu bukene.
Habinshuti (wambaye umutuku) avuga ko bazakomeza kuba hafi amatsinda y’abaturage kugira ngo bakomeze kwivana mu bukene.

Akomeza avuga ko ku bitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, baha ifunguro abarwayi bahivuriza kuko abenshi baba baturutse kure yabyo. Umusaruro wa koperative Duharanire Kugira Ubuzima Bwiza Duharanira Kwigira bateganya kujya bawugura ukagaburirwa abo barwayi.

Agira ati “Icyo kintu nicyo twe twise kuva ku murwayi kugera ku mugabuzi (From patient to producer). Ni ukuvuga ngo umuntu yatujeho ari umurwayi, turamwakira, turamuvura, abasha gukira. Asubiye mu muryango, yamara kugeramo tukamufasha gushaka ibintu bimuteza imbere”.

Akomeza agira ati “Noneho yateye imbere, yabonye ibintu ashobora gusagurira amasoko. Tumugurire, agaburire noneho abandi bazaba baje babaye ku bitaro. Icyo gihe tuzaba twongere amafaranga mu muryango (community), abaturage biteje imbere kandi bariya baturage baje barwaye (ariko bakize) babaye aribo bari kugaburira abandi barwayi bari hariya (ku bitaro).”

Akomeza avuga ko gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene ndetse no kwihaza mu biribwa izakomereza no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Burera.

Tariki ya 04/12/2014, ubwo umushinga PIH wasuraga ayo matsinda yo mu Murenge wa Bungwe, ngo yasanze ibyo wari ugamije kuri abo baturage biri kugenda bigerwaho ku buryo bazakomeza kubaba hafi kugira ngo bazave mu bukene burundu.

Koperative y'aba baturage yahinze ibigori kuri hegitari eshatu.
Koperative y’aba baturage yahinze ibigori kuri hegitari eshatu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushimira umuryango PIH kuba ufasha abaturage kwigira, bakikura mu bukene bihereye mu matsinda, kuko bituma bishakamo ibisubizo kandi bakagira umuco wo kwizigamira.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera avuga ko bazakomeza ubufatanye na PIH mu gukomeza gukura abaturage mu bukene.

Gusa ariko abafashwa n’uwo mushinga bakomeza gusabwa gukomeza kwishakamo ibisubizo kugira ngo igihe wahagarika ubufasha ubaha ntibazasubire mu bukene.

Umurenge wa Bungwe ni umwe mu mirenge yo mu Karere ka Burera warangwagamo abakene ku buryo hakundaga kuba abana barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bavuye mu bukene bazabere leta yacu abahamya kuko ntacyo idakora ngo abaturage batere imbere kandi ibi n’abandi babyuririraho maze bagatera imbere

mutuku yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka