Burera: CARITAS yagabiye inka imiryango 18 ibana n’ubwandu bwa SIDA

CARITAS ikorera muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yagabiye inka imiryango 18 igizwe n’ababana n’ubwandu bwa SIDA, ikomoka mu mirenge ya Gahunga na Cyanika, mu karere ka Burera, ngo zibafashe kuva mu bukene ndetse no guhangana n’uburwayi bafite.

Uwamahoro Beatrice, umwe mu bagabiwe inka, tariki 04/04/2013, ashimira CARITAS Rwanda kuba yaramwegereye ikamukura mu bwigunge. Ngo inka yagabiwe azayorora neza kandi nawe agabire abandi.

Agira ati “…ndi gushimira CARITAS Rwanda ku bufatanye bwayo yakoze bwo kudusanga, ikaba idukuye mu bwigunge, ikegera ababana n’ubwandu bwa SIDA, ndi kuyishimira…”.

Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri na Guverineri w'intara y'amajyaruguru bagabira inka umwe mu batishoboye.
Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri na Guverineri w’intara y’amajyaruguru bagabira inka umwe mu batishoboye.

Musenyeri Harorimana Vincent uyobora Diyosezi Gatolika ya Rihengeri, wari uri muri uwo muhango yasabye abagabiwe inka kuzifata neza kugira ngo zizabafashe kubungabunga ubuzima bwabo kandi zibafashe kugera ku iterambere ryifuzwa.

Akomeza abizeza kandi ko ababafasha bazakomeza kubafasha ariko abibutsa ko bagomba guharanira kwigira.

Agira ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo “umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza.” Ni ukuvuga ngo hari gahunda inoze iriho yo kubafasha kujya mbere, igihugu gifite, Kiliziya ikaba ishyigikiye iyo gahunda, ariko ntawe ugomba kubasimbura.”

Kwigira

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, nawe wari witabiriye uwo muhango, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri uburyo idahwema gufasha abatuye iyo ntara mu itera mbere.

Guverineri Bosenibamwe ashimira Diyosezi Gatulika ya Rugengeri uburyo idahwema guteza imbere abatuye iyo ntara.
Guverineri Bosenibamwe ashimira Diyosezi Gatulika ya Rugengeri uburyo idahwema guteza imbere abatuye iyo ntara.

Agira ati “Nyakubahwa Musenyeri ni inkunga ikomeye cyane, Diyosezi muyobora ndetse na CARITAS Rwanda, muteye Leta y’u Rwanda, mu binyujije mu kugabira (inka) abaturage bari ahangaha…Leta izahora izirikana umusanzu ukomeye mudahwema kuyitera kugira ngo ikomeze iganisha Abanyarwanda mu mibereho myiza yabo.”

Akomeza avuga ko icyo gikorwa, cyo kugabira inka abatishoboye, kijyanye na gahunda y’igihugu cy’u Rwanda yo kwiha agaciro ndetse no kwigira.

Zimwe mu nka zagabiwe iyo miryango.
Zimwe mu nka zagabiwe iyo miryango.

Kuba CARITAS Rwanda, Diyosezi ya Rihengeri, yagabiye inka abatisohoye ni igikorwa kigaragaza ko ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa n’Abanyarwanda aho gukemurwa n’abanyamahanga nk’uko Guverineri Bosenibamwe yabisobanuye.

Imiryango 18 yagabiwe inka ituruka mu makoperative atandatu y’ababana n’ubwandu bwa SIDA yo mu mirenge ya Cyanika na Gahunga.

Imwe mu miryango yagabiwe inka.
Imwe mu miryango yagabiwe inka.

Ubusanzwe CARITAS Rwanda, Diyosezi ya Ruhengeri, ifasha amakoperative 36 y’ababana n’ubwandu bwa SIDA, agizwe n’imiryango 720, abarizwa mu mirenge Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kinoni, Kinyababa na Kagogo mu karere ka Burera. Inka zose zigomba kugabirwa iyo miryango zigera ku 108.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka