Burera: Abaturage bababazwa n’amafaranga atikirira mu biyobyabwenge byangizwa

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bahamya ko iyo bamennye ibiyobyabwenge bababazwa n’amafaranga yabiguze aba agendeyemo ntacyo amariye Abanyarwanda ngo babe bagera ku iterambere rirambye.

Abaturage batangaza ibi mu gihe ku wa kane, tariki ya 22/01/2014, mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, hamenwe ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’izindi nzoga zo mu mashashi, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 14.

Ibiyobyabwenge bigaragara mu Karere ka Burera birimo kanyanga n’izindi nzoga zo mu mashashi zirimo Blue Sky na Chief Waragi, bituruka muri Uganda.

Ababicuruza cyangwa ababyikorera bazwi ku izina ry’Abarembetsi bafatwa kenshi babyikoreye babivanye muri icyo gihugu, bakabyamburwa ubundi bagatabwa muri yombi, bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Ibiyobyabwenge byamenwe bifite agaciro ka Miliyoni zibari muri 14.
Ibiyobyabwenge byamenwe bifite agaciro ka Miliyoni zibari muri 14.

Ibiyobyabwenge byafashwe mu gihe runaka babishyira hamwe bikazamenerwa imbere y’imbaga kugira ngo abaturage bahakure isomo ry’ububi bwabyo.

Mu Karere ka Burera ntihashira amezi atatu hatangijwe ibiyobyabwenge kandi byinshi biguze akayabo, ku buryo higeze no kumenwa ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zibarirwa muri 32.

Abaturage batandukanye bo muri ako Karere bavuga ko bababazwa n’ayo mafaranga aba ayoyotse ntacyo amariye Abanyarwanda.

Niyonzima Gaspard agira ati “Iyo bamennye nk’izi miliyoni kandi zakagombye gukora ikindi kintu, abana bakaba barya, bakoze nk’iyindi gahunda atari ibi biyobyabawenge, ubwo nanjye numva bimbabaje cyane!”

Ibiyobyabwenge byafashwe babimenera imbere y'abaturage kugira ngo baboneremo isomo ry'ububi bwabyo.
Ibiyobyabwenge byafashwe babimenera imbere y’abaturage kugira ngo baboneremo isomo ry’ububi bwabyo.

Nyiranzabonimpa Véstine yungamo ati “Iyo bamennye ibintu nk’ibi, ni uko abantu banze kubicikaho, naho igihugu kiba kiri guhomba! Nonese ntiharimo amafaranga menshi! Yakagombye kumfasha cyangwa wowe akagufasha!”

Aba baturage bakomeza bavuga ko ibiyobyabwenge bikwiye kurwanywa bigacika burundu, ababicuruza bagashaka ibindi bacuruza bibinjiriza amafaranga bakareka guhombya igihugu.

Gutanga amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeza gushishikariza abaturage kurwanya ibiyobyabwenge, batanga amakuru y’aho byaba biri cyangwa se y’ababicuruza.

Nyamara ngo bamwe mu baturage nta makuru batanga ahubwo bagakingira ikibaba cyangwa bagahishira ababyikoreye n’ababicuruza. Gusa ariko bamwe mu baturage bavuga ko banga gutanga amakuru batinya kugirirwa nabi n’Abarembetsi.

Ngo iyo umuturage atanze nk’amakuru abo barembetsi bakabimenya bamugirira nabi haba kumurandurira imyaka, kumutwikira inzu cyangwa kumwicira itungo.

Kanyanga bayikura muri Uganda iri mu majerekani, mu mashashi cyangwa mu ducupa.
Kanyanga bayikura muri Uganda iri mu majerekani, mu mashashi cyangwa mu ducupa.

Abandi baturage bahamya ko hari abahishira Abarembetsi kuko babifitemo izindi nyungu z’amafaranga cyangwa babasigira kanyanga yo kunywa; nk’uko Nyiranzabonimpa abisobanura.

Agira ati “Ni uko hari abantu babahishira. Sinabamenya! Nonese ko banyura mu mihanda hirya no hino, wamenya babisohoreza mu yahe mago (ingo)! Hari nk’aho basohorera (bagera) bakabibikamo (ibiyobyabwenge) ariko sinahamenya!”

N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeza gusaba abaturage kurwanya ibiyobyabwenge bigaragara ko bidacika burundu. Abaturage bavuga ko kimwe mu bituma bidacika burundu ari amafaranga abibamo.

Ngo ijerekani ya litiro 20 ya kanyanga igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda. Ngo iyo igeze mu Rwanda igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 bitewe n’aho igurishirijwe.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka