Bugesera: Yinjiza ibihumbi 180 mu kwezi kubera kubyaza soya ibindi biribwa
Mukakayonde Claudine amaze umwaka atunganya igihingwa cya Soya akibyazamo ibindi biribwa ndetse n’ibinyobwa, igikorwa avuga ko gifasha kongera agaciro k’iki gihingwa kandi akarushaho kwiteza imbere dore ko bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 180 ku kwezi.
Mukakayonde ni umubyeyi wubatse ufite abana batandatu utuye mu Kagari ka Nyamigina mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera.
Ari mu rugo iwe, arasobanura anereka abandi baturage uburyo igihingwa cya Soya kibyazwamo ibindi biribwa birimo inyama, amandazi azwi ku izina rya Brette, amata n’ibindi.
Agira ati “nifashisha bimwe mu bikoresho birimo utuyungirizo tw’ibiti tumfasha kubyaza Soya mo inyama, ubundi nkabishyira aha abantu bakaza bakabigura, niko kazi ngira nta kandi nkora buri munsi”.

Avuga ko amaze umwaka umwe abyaza iki gihingwa cya SOYA ibindi biribwa ndetse n’ibinyobwa, ibi ngo bigaturuka mu mahugurwa yahawe.
“None byabaye intandaro yo gutera imbere kuko ubu ninjiza amafaranga 180 ku kwezi, kuko mu kiro kimwe cya SOYA mba naguze amafaranga 500 ngikuramo amafaranga ibihumbi bitandatu habariwemo n’ibyo nkoresha birimo nk’amavuta, tungurusumu, zimwe mu mboga n’ibindi byose bintwara amafaranga asaga 1000, ku buryo byibura ikiro kimwe mba nagitanzeho amafaranga ibihumbi bibiri habariwemo no kukigura”.
Ibi ngo byabaye intandaro y’ubukire ndetse no kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu baturanyi be kuko soya igira intungamubiri nyinshi.

Abagana Mukakayonde baravuga ko batari bazi akamaro ka Soya nk’uko bivugwa na Jyamubandi Innocent umwe mu bakiriya be.
Ati “twayikoreshaga nk’isupu mu bindi biribwa gusa bikarangirira aho, byatubereye igitangaza uburyo SOYA ishobora kubyazwamo ibindi biribwa”.
Mukakayonde avuga ko isoko rye ryavuye ku gucururiza ahantu hamwe kuko n’abagize ibirori bitandukanye bajya bamusaba kubakorera bimwe mu biribwa bakoresha, akavuga ko agiye kwagurira ibikorwa bye muri santeri ya Ruhuha; kuko aho akorera nta muriro uhari rimwe hakaba hari ibijya byangirika biturutse ku kuba nta bikoresho bimufasha gukonjesha no gushyushya afite.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mareba buvuga ko bufatanije n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bagiye gufasha abahinzi ba soya kongera imbaraga nko kubegereza ifumbire ya Risobium ifasha igihingwa gukurura, Azote ndetse no kongera ibikorwaremezo.


Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Twe Baturanyi Bawe Tuzakwigiraho Byinshi Nuduha Natwe Amahugurwa. Komerezaho.
Uwo Mubyeyi Wihangiye Umurimo Nakomerezaho Nabandi Bategarugori Barebereho Akazi Na Kazi
abandi banyarwanda cyane cyane urubyiruko, abari n’abategarugore bamwigireho rwose
urabona ko abantu bafungutse mu mutwe babaho neza, uyu abere urugero rwiza abandi maze duhange akazi aho kugasaba
Uwo muntu azajye no gutanga ibitekerezo kuri Kazi ni kazi kuri Radio Rwanda, n’abari mu tundi turere bahinga soya ibagirire akamaro kandi ibafashe no kurwanya imirire mibi.
Bravo rwose ! Ko atashyizeho adresse ngo urubyiruko rwihangire imirimo mu tundi turere duhinga soya, kugira ngo nabo babibyaze umusaruro?