Bugesera: Hakenewe miliyoni 980 zo gukemura ibibazo by’abirukanywe muri Tanzaniya
Akarere ka Bugesera gakeneye amafaranga 980 522.300 yo kubakira ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya.
Iyi ngengo y’imari yagaragajwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius, mu nama rusange n’abagenerwabikorwa b’akarere (JADF) yateranye kuwa 13/2/2014.
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera batangiye gutanga ubufasha mu gufasha imiryango 203 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakiriwe mu karere ka Bugesera, harimo bamwe bishingiye gusubiza abana mu ishuri, ubu hakaba nta mwana n’umwe utaragiye kwiga.

Rukundo Julius avuga ko abandi bafatanyabikorwa babasaba ko babafasha mu bijyanye n’ubuvuzi, kububakira ndetse no kubashyira mu matsinda azabafasha kubona icyo bakora maze bakiteza imbere.
Abafatanyabikorwa bihaye icyumweru cyo kuba bagaragaje inkunga yabo mu gutuza Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, nk’uko Byamungu Felix Peresida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Bugesera abivuga.
Ati “nyuma yaho akarere katugaragarije ibikenewe, buri mufatanyabikorwa yiyemeje kugira icyo akora atanga ubufasha bwihuse bitarenze icyumweru maze bariya Banyarwanda bakabasha kubona aho gutura hameze neza”.

Abitabiriye iyo nama begeranyije amafaranga agera ku bihumbi 200 yatanzwe n’abari mu cyumba cy’inama.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bushima bamwe mu bafatanyabikorwa bako babaye hafi aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya. Hari abafashije abana kujya mu mashuri hari n’abandi bagenda batanga inkunga y’ibiribwa n’imyambaro.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF mu karere ka Bugesera rigizwe n’ibigo n’imiryango 75.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|