Biyemeje kwiteza imbere binjira mu bubumbyi bw’amatafari
Abagore 32 bibumbiye muri “Koperative Ingoro Ihuje Ababyeyi” bo mu Karere ka Huye, biyemeje kubumba amatafari mu buryo bw’umwuga, birabatunga.
Aba bagore bakorera ku Mukoni mu Murenge wa Tumba bamaze imyaka irindwi babumba amatafari (ahiye) n’amategura. Muri ubwo bubumbyi, ngo abaguzi benshi mu bo babona ni ab’amatafari.

Ni abagore bagaragaza ko ububumbyi bwabo bubafasha kwibeshaho no gutera imbere kuko umugore ukora ako kazi, ngo yinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 50Frw na 60Frw.
Iyo bavanyemo ayo bahemba ababafasha, umubumbyi asigarana amafaranga abarirwa mu bihumbi 30Frw.

Mu rwego rwo kongera ubwiza bw’ibyo bakora no kunguka kurushaho, baguze imashini ibafasha kubumba amatafari yifitemo imyenge (bagereranya n’azwi ku izina rya Ruriba), akaba arusha ubwiza no gukomera ayo basanzwe babumba.
Mukashyaka Liberata uyobora iyi koperative, avuga ko nubwo kugeza ubu bataratwika ayo matafari mashya, bafite icyizere ko umunsi bayaboneye isoko, azabungura kurusha asanzwe.

Ati “Itafari risanzwe turigurisha amafaranga 24Frw cyangwa 25Frw, ariko aya twatangiye kugerageza tuzajya tuyagurisha guhera kuri 60Frw kuzamura.”
Mukashyaka avuga ko batazatinda kubona inyungu kuko aya matafari azajya atwara ibicanwa bike. Avuga ko umuriro uca mu itafari rimwe ukaritwika vuba, ugakomereza ku rindi.

Agira ati “Ntekereza ko amatanura abiri azatugarurira miliyoni n’ibihumbi 200 twaguze imashini twifashisha.”
Ku bijyanye n’icyizere cy’uko amatafari yabo atazabura isoko, agira ati “Inzu yubakishije bene aya matafari iba isa neza. Kuyubakisha bitwara isima nkeya. Kandi kubera ko aba ataremereye cyane inzu yubakishijwe iba ikomeye kurusha.”
Bifuza ikindi gishanga cyo gukuramo ibumba
Koperative Ingoro Ihuje Ababyeyi yiganjemo abagore babyukanaga amasuka bajya gushaka abo bahingira (umusiri) n’abakobwa babyariye iwabo.
Bishimira ko umurimo wabo ubatunze. Icyakora bafite impungenge z’uko mu minsi iri imbere bazabura ibumba kuko aho bari bahawe ryashizemo.

Dr. Karera Claudine uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Tumba, avuga ko bazabakorera ubuvugizi kuko ikibazo cyabo bakimenye nyuma yo gutorwa, babasuye.
Ati “Tuzavugana n’ubuyobozi bw’umurenge, buvugane n’ubw’akarere; babashakire ikindi gishanga kirimo ibumba rihagije, ariko ibikorwa byabo ntibizahagarare.”
Ohereza igitekerezo
|
abo bategarugoli nabo gufashwa bakabasha kwifasha.ndabashimiye.Dr Karera ndizera ko ubuvugizi bwawe buzabagirira akamaro.courage!