Bifuza gukorerwa umuhanda Perezida yabemereye

Abatuye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n’Umujyi wa Kigali kugirango boroherwe n’ingedo.

Abaturage bavuga ko kuba umuhanda ubahuza n’Umujyi wa Kigali warangiritse bibasaba kuzenguruka bakanyura mu murenge wa Rushashi, ku buryo bakoresha amasaha atari munsi y’atatu kugera i Kigali kandi nabwo bakahagera bavunaguritse kubera imikuku.

Abatuye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n'umugi wa Kigali kugirango boroherwe n'ingedo.
Abatuye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n’umugi wa Kigali kugirango boroherwe n’ingedo.

Bavuga ko n’abarwayi bavanwe ku bitaro bya Ruli bajyanwe i Kigali batoroherwa no kugerayo kubera umuhanda bikaba bibadindiza mw’iterambere, bitewe n’uko i Ruli hafatwa nk’umujyi wa kabiri mu Karere ka Gakenke.

Mugirande Faustin wo mu murenge wa Ruli avuga ko basaba ko bakorerwa umuhanda kuko ubafitiye akamaro cyane.

Agira ati “Iyo imodoka ijyanye nk’umurwayi i Kigali avuye mu bitaro bya Ruli igenda yisimbiza ugasanga ibintu bitagenda neza, kandi urabona inganda hano ziragenda ziyongera ugasanga ikawa ziba zijya i Kigali zibuze uko zigenda kuko imodoka ziba zirimo kugenda nabi.”

Abaturage basaba ko ababifite mu nshingano batangira kubakorera umuhanda kuko n’ubundi umukuru w’igihugu yawubemereye.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru busaba abaturage kujya bihangana kuko amikoro y’igihugu akiri macye, ku buryo ibintu byose bitahita bikorerwa rimwe kuko habanje gukorwa indi mihanda nayo umukuru w’igihugu yari yemereye intara y’Amajyaruguru.

Guverineri Bosenibamwe Aimee, avuga ko batirengagije abatuye i Ruli ahubwo hari ibindi byabanje gutunganywa birimo imihanda yo mu mugi wa Musanze.

Ati “Uyu munsi hari ibindi birimo bikorwa, nk’umuhanda yemereye abanyaburera kuva Ruhengeri ujya za Butaro tayari ubungubu imashini zamaze kugera kuri shantiye, wawundi ujya mu burasizuba uvuye kuri Base nawo ugiye gutangira mu kwezi kwa 11, umuhanda Kigali gatuna nawo twawutangiye ejo bundi.”

Bosenibamwe akomeza avuga inyigo y’imihanda Perezida Kagame yabemereye yamaze kurangira, ahubwo hakaba hagiye gukurikiraho gushaka amafaranga, kugira ngo nawo utangire gukorwa gukorwa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Burya se hari ibyo HE yemera nta nyigo nta na budget yo kubikora bihari?
Bosenibamwe ntakariganye rubanda. Baramubaza impamvu adakurikirana ibyo ashinzwe akarata ibindi?
None se nyine kuki iyo yindi ikorwa uwo wo mu Gakenke ntukorwe ni uko abahaturiye bo atari abanyarwanda?

Louis yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

usomye inkuru urasanga ahanditse ko umuhanda kigali gatuna bazawutangira kandi yaravuze ko bawutashye mwakosora

alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka