Bemeye ko igiti cy’ubutatu gitemwa
Abatuye umugudugu w’ubutatu mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo bashyize bava ku izima bemera ko igiti bise icy’ubutatu kubera amateka yacyo gitemwa bakabona uko bahabwa amashanyarazi.
Abaturage baganira n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, tariki 03/02/2012 bamugaragarije ko nubwo igiti bagishyigikiye kubera amateka n’imyemerere, bakeneye n’amashanyarazi ko abegerezwa nta kindi gisubizo igiti kikaba cyatemwa.
Padiri Epaphrodite Nshimiyimana uyobora paruwasi ya Kiziguro, avuga ko igiti kitasimbura ubutatu butagatifu nubwo cyagize uruhare mu kubusobanura ariko akongera ko mu gihe hari igikorwa cy’amajyambere kigiye gukorerwa abaturage cyatemwa kuko cyari kuzageraho kikuma.
Nubwo abaturage bavuye ku izima ariko hasigaye ikibazo cya nyiri igiti kuko giteye mu butaka bwa Padiri Rutikanga Laurent wanditse ibaruwa avuga ko uzatema igiti batabyumvikanyeho bazakiranurwa n’ubutabera.

Igiti cy’ubutatu cyatewe mu mwaka 1932 gikura gifite ibiti bitatu bingana. Abaturage bo mu mudugudu w’ubutatu mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo bagifata nk’igiti cy’ubutatu nk’uko byanditse muri bibiriya ndetse bakagisura kenshi birimo no kuhakorera umutambagiro Mutagatifu.
Nubwo bamwe bashyigikiye ko igiti kidatemwa bavuga ko amashanyarazi ashobora kukibererekera abandi bavuga ko bidakwiye gufata igihe bidindiza gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi benshi mu baturage bashaka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|