Batangije umushinga urata ibyiza by’iwabo ukanateza imbere abaturage

Akarere ka Gakenke katangije umushinga bise “Kunoza irembo ry’injira iwacu”, ugamije kwerekana ibyiza by’akarere ariko ukanafasha abaturage kwiteza imbere.

Uyu mushinga ukazakorerwa mu mirenge itandatu ikora ku muhanda Munini-Kigali-Rubavu, kugira ngo abanyura cyangwa abasura Akarere ka Gakenke bajye babona ibyiza byaho bitabasabye kujya kure y’umuhanda munini.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Niyonsenga Aime Francois, avuga ko bifuje ko imisozi yose yegereye umuhanda wa kaburimbo yatunganwa hanozwa ibikorwa by'ubuhinzi bihakorerwa.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois, avuga ko bifuje ko imisozi yose yegereye umuhanda wa kaburimbo yatunganwa hanozwa ibikorwa by’ubuhinzi bihakorerwa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime Francois, avuga ko bifuje ko imisozi yose yegereye umuhanda wa kaburimbo yatunganywa hanozwa ibikorwa by’ubuhinzi bihakorerwa, hagakorwa amaterasi y’indinganire nay’ikora, batereho ibihingwa ndumburabutaka hanavugururwe urutoki.

Agira ati “Bizagaragaza isura nziza y’imiterere y’Akarere ka Gakenke, uburyo ubuhinzi buhakorerwa bumeze bitabaye ngombwa ko ukenera ibikorwa by’iterambere mu bijyanye n’ubuhinzi ngo ujye kubishakira kure ahubwo uhita ubireba aho bikwegereye.

Ariko ibyo bikorwa nubwo bizaba bikorwa, bizaba bikorerwa abaturage, nibo bazabonamo inyungu ihambaye.”

Ibikorwa biteganyijwe gukorwa muri uyu mushinga ni ubuhinzi bwa kijyambere haterwa intsina nziza kandi zitanga umusaruro n’ibidukikije bikarushaho kubungabungwa, byose bigamije kugira ngo akarere karusheho kugira isura nziza.

Niyonsenga avuga ko inyungu abaturage bazabona muri uyu mushinga ari uko bateganya kubaha intsina z’ubwoko buvuguruye, zikazabafasha kongera umsaruro kandi bakazazibona nta kiguzi batanze.

Ikindi ni uko imihingire niba inoze hakaboneka umusaruro ari abaturage bizagirira akamaro.

Kunoza irembo ry’injira iwacu ni umushinga uhuriweho n’akarere n’abafatanyabikorwa, ku buryo nabo basanga ukozwe neza hari icyo byahindura ku isura y’akarere n’imibereho y’abahatuye.

Nsengiyumva Aimable, umufatanyabikorwa uhagarariye World vision, asobanura ko bakiriye neza uyu mushinga, kuko mu gihe uzaba ukozwe hari byinshi ahandi bazabigiraho.

Ati “Irembo ni ikintu gikomeye, abari mu rugo banyura muri iryo rembo n’abaza muri urwo rugo baba banyura muri iryo rembo, hari benshi bazatwigiraho abandi bakaduha ibitekerezo barebye ibikorwa byiza tuzaba dufite.

Ikindi nuko hazahinduka icyitegererezo kuko bazajya biga ibyiza twahatangiye hanyuma bajye kubishyira iwabo.”

Hatowe komite igizwe n’abantu 10 bazajya bakurikirana ibikorwa by’uyu mushinga uzakorerwa mu Mirenge ya Cyabingo, Gakenke, Gashenyi, Karambo, Kivuruga na Nemba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka