Barakangurirwa kunoza serivisi ngo abazitabira WEF batazabanyuzamo ijisho

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyahwituriye abanyamahoteri kunoza imikorere mu nzego zose kugira ngo bongere ubwiza bwa servisi batanga.

Byabereye mu nama impande zombi zagiranye kuri uyu wa 19 Mata 2014, aho iki kigo cyasabye abanyamahoteri kongera ingufu mu mikorere mu rwego rwo kwitegura abashyitsi bazitabira inama mpuzamahanga ku bukungu (WEF) izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

RDB irasaba abanyamahoteri kongera ingufu mu kunoza serivisi kugira ngo abazitabira Inama Mpuzamahanga ku Bukungu (WEF) batazabacishamo ijosho.
RDB irasaba abanyamahoteri kongera ingufu mu kunoza serivisi kugira ngo abazitabira Inama Mpuzamahanga ku Bukungu (WEF) batazabacishamo ijosho.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Kariza Belise, avuga ko nyuma y’igenzura ryakozwe mu mahoteri anyuranye basanze hari ibitameze neza bigomba kongerwamo ingufu.

Yagize ati “Twabatumije kugira ngo tubabwire ko bagomba kongera ingufu mu kwakira abakiriya kuko hakiri abantu bagenda bavuga ko imyakirire y’abakiriya mu Rwanda itameze neza ndetse tunabasaba kongera isuku muri byose na hose bityo iyi nama izabe biteguye bihagije hatazagira abaducishamo ijisho”.

Akomeza avuga ko igenzura basanzwe barikora ariko ko iyo u Rwanda rugiye kwakira inama zikomeye nk’iyi, hongerwamo imbaraga nyinshi kugira ngo hatazagira uwinubira servisi yahawe.

Nubwo abanyamahanga bageze mu Rwanda bataha bashima intambwe rumaze gutera mu myaka 22 ishize, usanga hari abagenda bakemanga itangwa rya serivisi.
Nubwo abanyamahanga bageze mu Rwanda bataha bashima intambwe rumaze gutera mu myaka 22 ishize, usanga hari abagenda bakemanga itangwa rya serivisi.

Havugimana Uwera Francine, ukuriye ihuriro ry’abakora mu by’ubukerarugendo bibanda ku mahoteri, avuga ko iyi nama igiye kuba ndetse n’izindi zizayikurikira ari amahirwe adasanzwe bagomba kubyaza umusaruro.

Yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye ku gihugu cyacu ari yo mpamvu turimo gushyiramo imbaraga mu guhuza ibitekerezo n’ubushobozi kugira ngo dutange umusaruro ukwiriye bityo n’izindi nama zizajye zibera hano cyane ko Leta na yo ibidufashijemo, bityo natwe nk’abikorera tuzibyaze umusaruro”.

Ibindi bibazo byagarutsweho bigomba gushakirwa ibisubizo vuba ni iby’amahoteri amara igihe kinini yarasabye gushyirwa mu ntera (guhabwa inyenyeri) kandi ngo biba bikenewe, amahoteri yibana abakozi ndetse n’ikijyanye n’imyidagaduro irimo umuziki, aho batarumvikana n’urwego rwa Polisi kugirango gifatirwe umwanzuro.

RDB yatangiye gutegura abanyamahoteri hakiri kare ngo abazitabira WEF bazasanga ari nta makemwa kuri serivisi .
RDB yatangiye gutegura abanyamahoteri hakiri kare ngo abazitabira WEF bazasanga ari nta makemwa kuri serivisi .

Kuri ibi bibazo byose, ubuyobozi bwa RDB bwavuze ko ku bufatanye n’inzego bireba burimo kubishakira ibisubizo kandi mu gihe kidatinze.

Inama Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum) izabera mu Rwanda kuva ku wa 11-13 Gicurasi 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka