Bank y’Isi yatanze miliyoni 95$ azubaka imijyi yunganira Kigali

Leta y’u Rwanda yakiriye miliyoni 95 z’amadolari y’Amerika nk’inguzanyo ya Banki y’Isi yo kubaka ibikorwaremezo mu mijyi itandatu yunganira Kigali.

Kuri ayo mafaranga ariko, ngo hari azakurwaho yo gutunganya uduce twa Biryogo, Rwampara, Agatare na Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, nk’uko biteganwa na Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ari na yo yayakiriye.

Ministiri w'Imari hamwe n'Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda (ibumoso), bashyize umukono ku masezerano y'inguzanyo yatanzwe n'iyo banki.
Ministiri w’Imari hamwe n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda (ibumoso), bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo yatanzwe n’iyo banki.

U Rwanda rukomeje gushakisha uburyo rwakemura ikibazo cy’ubucucike n’akajagari mu Mujyi wa Kigali, biterwa ahanini n’abaturage baturuka hirya no hino mu ntara baje gushaka imirimo n’imibereho mu murwa mukuru.

Imijyi itandatu izashyirwamo ibikorwaremezo n’imirimo yatuma umubare w’abagana Kigali ugabanuka, ni Huye, Muhanga, Rusizi, Nyagatare, Rubavu na Musanze.

Atanga iyi nguzanyo ku ruhande rwa Banki y’isi, uyihagarariye mu Rwanda, Yasser El Gammal, yagize ati "Ikigamijwe ni ugufasha abaturage kudahora bahanze amaso umurwa mukuru (Kigali) gusa".

Inguzanyo ya Banki y’Isi ngo izafasha abaturage barenga ibihumbi 500 batuye mu mijyi itandatu yavuzwe, kubona ibikorwaremezo birimo imihanda, imiyoboro y’amazi, isukura ndetse n’imicungire inoze y’imyanda, nk’uko amasezerano abiteganya.

Ayo mafaranga kandi ngo azakurwaho ayo gufasha inzego z’ibanze kugira ubushobozi bw’imicungire inoze y’iyo mijyi n’ibyaro biyegereye.

MINECOFIN na Banki y’Isi bakaba bayashyizeho umukono bari kumwe na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ndetse n’iy’Ibikorwaremezo (MININFRA).

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yijeje ko aya mafaranga azagaragaza kuzamuka gukomeye k’ubukungu bw’igihugu, kuko ngo ibizubakwa bizatuma habaho kwiyongera kw’imisoro mu kigega cya Leta.

Yashimiye Banki y’Isi kuko aya mafaranga azishyurwa mu gihe kirekire kingana n’imyaka 38 "ku nyungu nto cyane ya 0.75%".

Akomeza ashima ko Banki y’Isi nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta y’u Rwanda, haba mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage n’ingufu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka