Bahawe amashanyarazi ariko abageraho ari make

Abatuye mu Murenge wa Kilimbi muri Nyamasheke, amashanyarazi bahawe nta ngufu afite ku buryo bayakoresha mu bindi bitari ugucana gusa.

Bavuga ko bacana akabonesha nk’uko bari babyiteze ariko ikibazo kikaba iyo hagize umuntu ucana ikintu gitwara amashanyarazi arenze ay’itara rimwe, kuko aho batuye hose hahita hazima cyangwa amatara agacana ku buryo budashobora kubonesha.

Ibikorwa bibyara inyungu ariko bigakenera umuriro mwinshi, bituma abandi baturage badacana.
Ibikorwa bibyara inyungu ariko bigakenera umuriro mwinshi, bituma abandi baturage badacana.

Abaturage baturiye agasanteri ka Karengera gaherereye muri uyu murenge, bavuga ko nubwo bari bishimiye iri terambere ariko ibyishimo byabo bitamaze kabiri, kuko basa nk’aho akaguru kamwe kakiri mu icuraburindi mu gihe batarabyaza umusaruro ayo mashanyarazi.

Umwe yagize ati “Iyo ducanye hakagira ucomekaho n’ipasi cyangwa akatsa imashini zisanzwe yaba izisya cyangwa izindi umuriro uhita ugenda ahantu hose, bigatera ikibazo abandi baturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke unakayobora mu nzibacyuho, Habiyaremye Pierre Celestin, avuga ko iki ari ikibazo kiri mu turere twinshi kandi kizwi n’abashinzwe ibijyanye n’amashanyarazi kuko ngo babikoze babizi kugira ngo basaranganye.

Ati “Ni ikibazo kiri mu utundi turere mu guha amashanyarazi abaturage benshi bateganyaga ko ari umuriro wo gucana mu rugo. Kubera iterambere n’icyerecyezo igihugu kiri kuganamo, abantu batangiye gukenera umuriro urenze uwo mu rugo.

Abashinzwe umuriro, ababishinzwe barabizi twatangiye no kugikorera ubuvugizi, ku buryo mu mishinga itaha bazakora inzira nyinshi aho gukora inzira imwe.”

Amashanyarazi yagejejwe mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke ariko umuriro ubwawo ntuhagije.
Amashanyarazi yagejejwe mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke ariko umuriro ubwawo ntuhagije.

Akarere ka Nyamasheke gafite ingo zirenga ibihumbi 80, ingo zigera kuri 25% zamaze kubona amashanyarazi kandi mu mirenge yose uko ari 15 amashanyarazi amaze kuhagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki kibazo cy’amashangarazi natwe abatuye Umudugudu wa Gasenga ya II, Nyamata vile -Nyamata, Akarere ka Bugersera turagifite byabanje aho byageraga saa 18hoo umuriro ukazima mungo zimwe nazimwe , baza kutubwira kobakemuye ikibazo nome ubu iyo bigeze saa 21hoo uragenda nk’igihe cy’isaha yose niyo ugarutse uza uhumbyaguza ni muke rwose .Mudutabarize

uwe yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka