Ambasaderi w’Ubwongereza yashimye uburyo u Rwanda rukoresha inkunga barugenera

Ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9 bize ubudozi mu karere ka Rusizi ku nkunga y’umuryango Rwanda Aid, Ambasaderi William Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko igihugu cy’ubwongereza cyishimira uburyo inkunga giha u Rwanda icungwa neza ikagera ku cyo yagenewe.

Abo bana b’abakobwa bahawe impamyabumenyi tariki 01/04/2014 bari mu kigero cy’imyaka 17-19 bakaba barigiye mu kigo “Baho neza mwana” cyita ku bana b’imfubyi, abaturuka mu miryango itishoboye ndetse n’inzererezi kiri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi gifashwa n’umuryango nterankunga w’Abongereza Rwanda Aid.

Abana bize imyuga y'ubudozi mu kigo "Baho neza mwana" ku nkunga y'Abongereza bahawe impamyabumenyi.
Abana bize imyuga y’ubudozi mu kigo "Baho neza mwana" ku nkunga y’Abongereza bahawe impamyabumenyi.

Ni ku nshuro ya kabiri iki kigo gitanga bene izi mpamyabumenyi kuko n’umwaka ushize cyari cyatanze izindi 9 nk’izo.

Ambasaderi William Gelling yashimiye umuryango Rwanda Aid uburyo witaye kuri aba bana ubundi bari bafite ibibazo binyuranye mu miryango yabo, avuga ko ubu buryo bwo gufasha abana bafite ibibazo byihariye ari imwe mu nzira zo kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda, kuko urubyiruko rufashwe neza aba ari rwo mizero y’imibereho y’imbere y’igihugu icyo ari cyo cyose.

Abo bana icyenda bashyikirijwe impamyabushobozi zabo banatewe inkunga y’imashini zo kudoda, bizeza abari aho ko biteguye gukoresha neza kugira ngo zizababyarire umusaruro.

Mukandahunga Jeanne d’Arc avuga ko yiteguye kubyaza umusaruro ufatika imashini yahawe, akazahindura ubuzima bwe n’ubw’umuryango we, agashimira cyane Leta y’u Rwanda idahwema no kwita ku bari babuze ababitaho, avuga ko na we ibyo akuye muri icyo kigo “Baho neza mwana” bitazamupfira ubusa.

Ambasaderi William uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda ashima iko inkunga baha u Rwanda ikoreshwa neza.
Ambasaderi William uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda ashima iko inkunga baha u Rwanda ikoreshwa neza.

Ikigo “Baho neza mwana” gifasha abana batishoboye mu kubigisha imyuga kandi bakanakomeza kubakurikirana nyuma y’amasomo babagira inama mu buzima baba bagiyemo ndetse banabafasha mu byo bakeneye by’ingenzi; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’iki kigo, Mukarugambwa Claudette.

Ikigo Baho neza mwana kiri mu karere ka Rusizi cyatangiye kwakira abana mu mwaka wa 2012 ku bufatanye bw’umuryango Rwanda Aid, Akarere ka Rusizi na komisiyo y’igihugu y’abana (NCC) ikorera muri (MIGEPROF).

Kuri ubu gifite abana 73 cyagiye gifasha kuva mu buzima bubi, cyane cyane ubwo mu muhanda, kikabafasha mu burere butandukanye harimo ku bigisha mu mashuri mato naho abayacikishirije bakigishwa imyuga.

Umuryango Rwanda Aid ufite n’ikindi kigo utera inkunga mu karere ka Nyamasheke cyakira abana bafite ubumuga.

Abana bafite ubuzima bwihariye barererwa mu kigo "Baho neza mwana" barishimira amasomo bigira aho barererwa.
Abana bafite ubuzima bwihariye barererwa mu kigo "Baho neza mwana" barishimira amasomo bigira aho barererwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi, Bayihiki Basile, yashimiye Leta y’u Bwongereza uburyo idahwe gufatanya n’u Rwanda muri gahunda nyinshi z’iterambere, ndetse yizeza ko inkunga yose umuryango Rwanda Aid uzafashisha Akarere ka Rusizi izafatwa neza kandi n’abayitewe bakazajya barushaho kugaragaza impinduka z’ubuzima bwiza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Bwana Bayihiki Basile yanaboneyeho gusaba abo baterankunga kubafasha no gutunganya ikindi kigo gishobora kwita ku bana nk’abo kiri mu murenge wa Gashonga, Akarere kakaba kafashwa by’umwihariko kongerera abana bakizanwamo ghabwa ubumenyi ndetse no kureba uburyo bafashwa gusubizwa mu miryango yabo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka