Amajyaruguru: Umushinga wa Biyogazi ushobora kutazahigurwa uyu mwaka
Mu ntara y’Amajyaruguru bahangayikishijwe n’umuhigo wa Biyogazi, kuko wagaragayemo imbogamizi ukaba ushobora kutazeshwa nk’uko wahizwe, Babitangaza mu gihe hasigaye igihe gito uturere tugatangira kumurikira abashinzwe kugenzura imihigo uko bagiye bayesa.
Kuri uyu wa kane tariki 4 kamena 2015, ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwahuye n’inzego z’uturere tugize mu isuzuma ry’imihigo yahizwe n’aho igeze yeswa.

Abenshi mu bamuritse imihigo yabo berekanye ko umuhigo wo kubakira Biyogazi abaturage ukirimo ibibazo, ku buryo bidashoboka ko iminsi isigaye uyu muhsinga waba umaze kubakwa zose uko zahizwe.
Ikibazo gikomeye kiri muri uyu muhigo ni uko zigomba kubakirwa abakene, kandi kurundi ruhande bigasaba ko umuntu aba afite inka ebyiri kugira ngo azabashe kubona amase yo gukoresha muri Biyogazi bikaba ikibazo.

Biterwa n’uko umukene adashobora kuba yoroye inka ebyiri n’ubwo harimo n’ikibazo cy’amafaranga yagombaga kwifashishwa mu kubaka izi Biyogazi ariko ntabonekere igihe.
Etienne Ndimukaga werekanaga uko imihigo ihagaze mu turere avuga ko uretse kuba Biyogazi uturere twahize kuzubakira abaturage zitazagerwaho 100%, ariko hari n’impungenge ko izimaze kubakwa zitazakoreshwa kubera kubura amase
Ati “Kugira ngo utangire gucana hagomba kujyamo byibura toni 1.5 y’amase kandi nibura inka tuyibarira ko ishobora gutanga kg 15 z’amase ubwo rero n’ukuvuga ngo naziriya zuzuye ntabwo zishobora kuzacana, kuko kugira ngo umuturage abone toni 1.5 y’amase bisaba ko agomba gushakisha mubandi baturage bakamuha, ubwo rero dufite ikibazo cyuko izuzuye nazo zitazacana.”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita, asobanura ko bari bahize kubaka Biyogazi 97 habanza kubaho imbogamizi zo kubura abazubakirwa, naho bamaze kubonekera habaho kudindira kw’amafaranga yagomba kwifashishwa mu kuzubaka ku buryo hamaze kubakwa 26 gusa n’ubwo harizo bateganya kubaka zisaga 50 byibuze bakazageza nka 80.
Uretse umuhigo wa Biyogazi wakomereye uterere two mu ntara y’Amajyaruguru hari indi mihigo ikiri inyuma harimo ibikorwa byo kubaka imihanda, kugeza amazi meza ku baturage hamwe n’ibikorwa byo kwegereza amashanyarazi abaturage.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe asobanura ko impamvu umuhigo wa Biyogazi uri nyuma byatewe nuko rwiyemezamirimo watsindiye isoko yari umwe mu gihugu hose.
Ati “Iyo ugiye kureba umuntu ufite ibikoresha bizakoreshwa muri Biyogazi usanga ari company imwe mugihugu hose yatsindiye isoko, n’ukuvuga ngo bagize ikibazo cyo kugeza ibikoresho ku bantu ku gihe kuburyo usanga komande zitangirwa icyarimwe mu turere twose noneho ugasanga kubona ibikoresho kugirango barangize Biyogazi ari ikibazo.”
Gusa ngo uterere tukaba dusabwa kuzarangiza ukwezi kwa Kamena twabirangije ariko by’umwihariko uterere twa Musanze na Burera bitewe nuko nta mbogamizi nyinshi twahuye nazo kuko twabonye inkunga zirimo nizo bahawe na REMA.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|