Akarere ka Rubavu karishimira ibikorwa by’amajyambere kagezeho

Tariki 27/12/2011, akarere ka Rubavu kamurikiye abaturage ibikorwa by’amajyambere biri gukorwa muri ako karere kugira ngo bagire uruhare rwo kubibungabunga no kubikoresha neza nibyuzura.

Mu bikorwa byamuritswe harimo umuhanda uhuza imipaka yombi y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (grande et petite barierre) ukazatwara akayabo k’amafaranga akabakaba miliyoni 260 ndetse n’ umuhanda wa pave ujya ku biro by’akarere watangiye gukorwa uwo munsi.

Umuyobozi w’akarere, Sheh Bahame Hassan, yavuze ko akarere kabwiye rwiyemezamirimo ko imodoka zikora iyo mihanda zitazasubirayo utugari tutazikoresheje ngo dusane uduhanda tujya mu ngo.

Hasuwe kandi umusozi wimuweho imiryango 1222 kubera ikibazo cy’isuri yicaga abahatuye mu gihe cy’imvura. Uyu musozi uri mu murenge wa Gisenyi uri guterwamo ibiti binyuranye bifata ubutaka, hakazubakwamo uduhanda, intebe n’ibitare byo kuruhukiramo kuri ba mukerarugendo. Iki gikorwa kizatwara amafaranga hafi miliyoni 150.

Bavuye ku musozi ubuyobozi b’akarere ka Rubavu bwasuye akagari ka Karukogo, umurenge wa Rubavu birebera ibikorwa bya Ndengera Foundation. Uyu muryango wubatse amasoko y’amazi agemurira abaturage amazi meza ndetse n’ibitaro bya kijyambere. Umuyobozi w’akarere yasabye umuyobozi wa Ndengera Foundation gufatanya n’akarere bakareba uko aya masoko y’amazi yakwaguka abaturage benshi bakavomaho.

Abayobozi banagejejwe ahari kubakwa amashanyarazi muri ako kagali aho Jean Berchmas Bahige, ukuriye EWSA muri Rubavu, yasobanuye ko aya mashanyarazi azagera ku baturage bo mu tugali twa Byahi, Kanembwe na Karukogo ibarizwa mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe. Bahige yashimangiye ko aya mashanyarazi afite ingufu zihagije zizafasha abaturage kwivana mu bukene.

Bahige yagize ati “uyu mushinga wizwe neza, ibikoresho byose birahari, igikorwa cyose gikoreshwa n’amashanyarazi kizahakora kirahari nta mpungenge.”

Hasuwe n’isoko ryo muri ako kagali ariko rizatangira gukorerwamo muri Mutarama nyuma y’ubunani.

Uru rugendo rwasorejwe aho isoko rya kijyambere ry’akarere ka Rubavu riri kubakwa mu mujyi rwagati mu murenge wa Gisenyi. Imirimo yo kubaka iri soko iracyari hasi ariko irimo kwihutishwa kugira ngo muri 2013 rizatangire gukoreshwa. Aho riri isoko risanzwe rikorera hazazamurwa irindi gorofa hanubakwe aho imodoka zihagarara.

Asoza iki gikorwa, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheh Bahame Hassan, yibukije ko ari inshingano ya buri wese kurinda no gukoresha neza ibikorwa remezo mu gihe bizaba byuzuye.

Bahame yagize ati “ibikorwa nk’ibi ni iby’umuturage, turifuza ko buri wese agira uruhare mu kubibungabunga no kubikoresha kuko ni uburenganzira bwe.”
Umwe mu baturage utuye mu kagari ka Karukogo, Seth Mugema, asanga amajyambere ari kwihuta abagana ku buryo yiteguye gutangiza umushinga iwabo mu cyaro.

“Nogosha imisatsi mu mujyi none kubera ko batuzaniye amashanyarazi ngiye kwimurira salon yanjye muri Karukogo.”

Nk’uko byagaragaye akarere ka Rubavu kari kwihutisha ibikorwa remezo bijyanye n’icyerekezo 2020 ariko cyane cyane hubakwa imihanda ariko inzira ikiri ndende. Akarere karateganya kuganira n’abafite amazu mu mujyi mu rwego rwo kubafasha kwihutisha ibi bikorwa bakihutisha iterambere muri aka karere.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turishimira ibirigukorwa mu murenge wa rubavu ariko ndacyanenga imiterere y’umuhanda uva kuri sitade ujya karukogo sosiyete yawukoze yarawishe kandi ni muto kuburyo uruvunge rw’abantu nibinyabiziga bizajya bikora impanuka ukurikije ubwinshi bwabo. ubwo tuvuga kusuku ndibutsa inzego zibishinzwe ko akagali ka byahi kari kunkengero z’umugi ubu gatuwe n’abantu baturutse ahantu hatandukanye banywa urumogi kandi haboneka nindaya nyinshi muri chk(nyiramuhenerwa)hari ibyo ubona bibaje muri ako kagali harimo inzoga zikorwa muburyo butubahirije amategeko abayobozi babireberera kubera ruswa bahabwa birababaje kuko bishobora kuba isoko y’umutekano muke cyane ko gatuye kumupaka.

mujyarugamba augustin yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka