Abatega imodoka n’abatwara abagenzi i Huye basubijwe

Nyuma y’imyaka ibiri gare yo mu Mujyi wa Butare itangiye kubakwa, ku itariki ya 9 Mata 2015 yatangiye gukoreshwa.

Iyi gare yubatswe na ROYAL TRUST COMPANY Ltd yitwa Huye Smart Complex Car Park iherereye haruguru y’ingoro y’umurage w’u Rwanda, hafi y’aho imodoka zikatira ziva mu Mujyi wa Butare zerekeza i Nyamagabe.

Nyuma y’uko itangiye gukora, abafite amamodoka atwara abagenzi ndetse n’abagenzi ubwabo, bagaragaje ko gukorera muri iyi Gare ari igisubizo kuri bo.

Gare ya Huye yatangiye gukoreshwa.
Gare ya Huye yatangiye gukoreshwa.

Jean Bosco Bigirimana ukorera Horizon Express yagize ati “Tugiye gukorera ahantu hamwe, umugenzi azajya abona serivisi ku buryo bumworoheye bitewe n’aho ashaka kujya”.

Aléxis Nzaramyimana ukorera Rwinyana ihuza Akarere ka Nyaruguru n’aka Huye ati “Ubu turegeranye. Abantu baje hazajya havamo abo tujyana za Nyaruguru, kandi mu bo natwe tuzanye hazajya havamo abo bajyana”.

Eric Niyobuhingiro we ni umugenzi. Ati “Wasangaga abantu bajya gutega mu mpande zitandukanye, ariko ahangaha umuntu azajya agira aho abariza azi neza. No kurangira umuntu uje kukureba aho agusanga bizaba byoroshye cyane”.

Iyi gare yubatswe na ROYAL TRUST COMPANY Ltd.
Iyi gare yubatswe na ROYAL TRUST COMPANY Ltd.

N’ubwo ibigo bitwara abantu byari bisanzwe bikorera ahantu hatandukanye, ngo nta mpungenge z’uko hazaba umuvundo mu gutwarana abakiriya.

Fidèle Habyarimana, umushoferi wa Volcano Express ati “Abakiriya b’i Butare baba bazi aho bajya. Aba Horizon baba bazi aho bajya, aba Volcano baba bazi aho bajya, aba Rwinyana, aba Sotra…”.

Imodoka zatwara abagana ku Mukoni, i Tumba no mu i Rango ku buntu ntizizongera

Ubundi ibigo bitwara abantu bya Horizon, Volcano na Sotra byajyaga bitwara abagenzi bikuye i Kigali bikabageza ahitwa mu i Rango, bikanamanukana ku buntu abagiye gutega cyangwa bigiriye mu mujyi. Ibi ngo ntibizongera.

Abinjira bahabwa agatiki baza kwishyuriraho basohotse.
Abinjira bahabwa agatiki baza kwishyuriraho basohotse.

Abatwara imodoka ntoya (minibus) bibumbiye muri RFTC kimwe n’abamotari babyishimiye kuko ngo bizatuma na bo bagiye kujya babona ibyashara bihagije.

Jean de Dieu Sindayigaya, ushinzwe kwishyuza muri Taxi iva mu Mujyi yerekeza i Tumba no mu i Rango ati “Kubera ko aribwo tugitangira abagenzi ntibaraba benshi, ariko abo tugarura mu Mujyi bo ni benshi”.

Ngo bagera ku Mukoni, mu Irango no kuri Kaminuza bakabona abagenzi bazana, kandi mbere babaga ari bake cyane kuko “za coaster zabaga zabatwaye”.

Iyi gare ngo ni igisubizo ku batwara abagenzi ndetse n'abagenzi ubwabo.
Iyi gare ngo ni igisubizo ku batwara abagenzi ndetse n’abagenzi ubwabo.

Vénuste Bizimana we ni umumotari. Ati “Kuba iyi gare yatangiye bigiye kutugirira akamaro kubera ko ama agence (ibigo) yahaga abagenzi lift (kubatwara ku buntu). Ubwo baje gukorera muri gare natwe tuzajya tubona abagenzi tuzana muri gare”.

Biteganyijwe ko imodoka za coaster zikoresha gare ya Huye zizajya zisora amafaranga 2500 ku munsi, za Minibus zigasora 2000 ku munsi, naho za taxi-voiture zigasora 500 ku munsi. Ngo imodoka zisanzwe zidatwara abagenzi zije muri gare zo zizajya zishyura parikingi nk’uko bisigaye bimeze mu Mujyi wa Butare, ni ukuvuga amafaranga 100 ku isaha.

N’ubwo iyi gare yatangiye gukora ntiruzura neza. Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Petelori iri kubakwa ku ruhande imodoka zisohokeramo ntiruzura, ndetse n’izindi nyubako ziteganyijwe mu bindi byiciro na zo ntiziruzura.

Station ya Essence n'andi mazu y'inyongera byo bizuzura nyuma.
Station ya Essence n’andi mazu y’inyongera byo bizuzura nyuma.
Imodoka zitwara abagenzi zifite amakarita zinjiza mu cyuma kiri ku muryango, bituma bamenya uko zigomba kwishyura.
Imodoka zitwara abagenzi zifite amakarita zinjiza mu cyuma kiri ku muryango, bituma bamenya uko zigomba kwishyura.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 14 )

Ni gare iri smart kabsa, twaremeye gusa bisigaye biduhendesha kuko mbere imodoka yatuvanaga muri kaminuza none ubu dusigaye twongeraho 300 yo kugera muri gare.

sam yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Congratulations to Loyal Trust Company Ltd .....long live for the great work done at Huye district , biracyaza..

tumuhairwe peace yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

EWANA HUYE IFITE ABANYABWENGE BITONDERA IBINTU URIYA MUJYI MUWITEGE KUKO HARIMO IBIKORWA REMEZO BIREMEREYE CYANE UTASANGA MUYINDI MIJYI YO MURI EASTER AFRICA

charles neyo yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

felicitation ku karere ka Huye mwatinyutse ibiikorwa biremeye kandi bifata igihe kirekire ariko bifite impinduka nziza ku baturage.
utundi turere turebereho!

mbabazi deny yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

felicitation ku karere ka Huye mwatinyutse ibiikorwa biremeye kandi bifata igihe kirekire ariko bifite impinduka nziza ku baturage.
utundi turere turebereho!

mbabazi deny yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Felicitation ku karere ka Huye. Iriya gare ninziza pe! ndahamya ko ari iyambere mu Rwanda.

David yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

Mumfashe dushimire ubuyobozi bw Akarere ka HUYE by umwihariko Nshimiyimana Vedaste ku ruhare bakomeje guha abikorera mu iterambere ry igihugu.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

ewana niyikinyejanape!

ronad yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

nibyiza kbs gs kwishyuza buri modoka yinjiye nibibi kuko harimodoka yinjira izanye abakiriya baje gutega urugero abantu bagusuye batashye ukabajyeza kurigale bagiye,gutega wasohoka baka kwishyuza kd ubazaniye abakiriya no nsibyiza

alias yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

gare ni iy’abanyarwanda bose abongereza ni abashyitsi.

n christophe yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Ariko na taxi bashake izindi kuko zirashaje pe niyo mpamvu abantu nabo bitabira gusaba lift muri coaster

fr yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

kbs ? it ’ s a very smart !

john yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka