Abashakashatsi bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu -Dr Musafiri

Dr Musafiri Papias, umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubucuruzi n’ubukungu (College of Business and Economics), aratangaza ko abashakashakashatsi bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo, bakanagira uruhare mu iterambere ry’akarere batuyemo muri rusange.

Ibi Dr Musafiri yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2015 ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga y’iminsi itatu y’abashakashatsi baturutse mu mpande zose z’isi, aho bateganya kuzaganira ku bushakashatsi bakoze ku iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi, mu bihugu bigize Afurika y’uburasirazuba.

Dr Musafiri atangaza ko abashakashatsi bagomba kugira uruhare mu iterambere ry'ibihugu byabo.
Dr Musafiri atangaza ko abashakashatsi bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Dr Musafiri yatangaje ko haramutse habaye imikoranire no guhuza hagati y’abashakashatsi cyane cyane mu by’ubukungu n’imibereho hamwe n’abagena politiki z’ubukungu mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’uburasirazuba, hagaragara iterambere rifite ireme muri ibyo bihugu.

Yagize ati “Kubera icyuho cyakunze kugaragara hagati y’abashakashatsi mu by’ubukungu hamwe n’abagena politike z’ubukungu n’iterambere mu bihugu, izo politike zikunze kudashingira ku bintu byaturutse mu bushakashatsi. Ugasanga inzego zikora ubushakashatsi ari nka za kaminuza, ibyo zikora ntaho bihuriye n’abagena izo politike mu buryo butandukanye”.

Abateguye iyi nama iri kubera muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'ubucuruzi n'ubukungu.
Abateguye iyi nama iri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu.

Dr Musafiri yakomeje avuga ko icyo cyuho kivuyeho abagena izo politike bagashingira ku bimenyetso bifatika byavuye mu bushakashatsi nta kabuza iterambere ryakwihuta, kandi rikagaragarira buri wese muri ibi bihugu bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba.

Muri iyi nama izamara iminsi itatu, abashakashatsi bo ku isi hose bazaganira ku mbogamizi ubukungu n’ubucuruzi bifite mu bihugu byo mu karere, barebe buri gihugu icyo cyakwigira ku kindi ku bijyanye n’iterambere mu bukungu n’ubucuruzi, kugira ngo bazakuremo ingamba bageza ku bagena politike z’ubukungu n’ubucuruzi mu bihugu byabo.

Dr Musafiri yanatangaje kandi ko nyuma y’iyi nama bazanashyiraho ihuriro ry’aba bashakashatsi, kugira ngo bazakomeze gukora ubushakashatsi ku bibazo bizahaje ubukungu haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu bigize akarere, kugira ngo bushingirweho n’abashinzwe gushyiraho politike z’ubukungu n’iterambere mu bihugu mu guhangana n’ibyo bibazo.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka