Abanyarwanda miliyoni 4.4 bakoresha telefoni
Umwaka wa 2011 warangiye umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefoni zigendanwa ugeze kuri miliyoni 4.4. Mu kwezi kwa gatandatu 2011 Abanyarwanda 36.5% bakoreshaga telefoni ariko mu kwezi kwa cyenda bari bageze kuri 40.2%.
Raporo yasohowe n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) tariki 02/01/2012 ivuga ko isoko rinini rifitwe na MTN, ikaba ibasha kugeza itumanaho ku bantu bangana na 60% by’isoko ryose n’iminara yayo ikaba igera mu gihugu hafi ya hose ku buryo bungana na 90% n’abafatabuguzi miliyoni 2.9.
Kugeza ubu MTN niyo iri ku isonga mu gukwirakwiza amatelefoni agendanwa mu gihe Rwandatel nayo iza ku isonga mu gutanga serivisi zijyanye n’amatelefoni atagendanwa.
Nubwo umubare w’abakoresha telefone zigendanwa wiyongereye, telephone zitagendanwa ntiziyongera kuko ziri ku mubare wa 43.095. Rwandatel iracyari ku isonga mu gutanga telephone zitagendanwa kandi irahendutse ku kigeraranyo cya 33% ugereranyije na MTN. Tigo Rwanda ntiratangaza niba itanga ifatabuguzi rya telephone zitagendanwa.
U Rwanda rwihaye intego ko Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu bazaba bakoresha telefoni mu mpera z’umwaka wa 2012.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|